00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yataramiye abarenga ibihumbi 10 muri Tanzania (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 November 2024 saa 09:54
Yasuwe :

Israel Mbonyi wari umaze iminsi mu gihugu cya Tanzania aho yakoreye ibitaramo bibiri, yabisoreje ku cyo yakoreye ahitwa ‘Leaders club’ ku wa 3 Ugushyingo 2024, ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 10.

Iki cyari igitaramo cya kabiri cyakurikiye icyo yakoreye ahitwa Mlimani City ku wa 2 Ugushyingo 2024.

Israel Mbonyi yavuze ko ibitaramo byombi byagenze neza, ashimira Imana yamubashishije kubikora n’abakunzi b’umuziki bo muri Tanzania.

Ati “Ndashimira Imana yamfashije gutaramira hano, ndashimira abakunzi banjye bitabiriye ibi bitaramo ari benshi. Urebye icya mbere amatike yashize ku isoko, icya kabiri cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10. Ni ibyishimo kuri njye rwose.”

Israel Mbonyi yataramiye muri Tanzania nyuma yo kuzenguruka ibihugu birimo u Burundi, Kenya na Uganda.

Mu minsi ishize, Israel Mbonyi yateguje abakunzi b’umuziki we mu Rwanda ko afite igitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024.

Abarenga ibihumbi 10 bari bakoraniye ahitwa Leaders Club mu gitaramo cya Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yaririmbanye n'abakunzi be indirimbo ze nyinshi
Muri ibi bitaramo, Israel Mbonyi anyuzamo akicurangira gitari
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi b'Abanyarwanda bakunzwe muri Tanzania
Abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania bishimiye bikomeye Israel Mbonyi
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo
Mu gitaramo cye cya kabiri, Israel Mbonyi yataramiye hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .