Ni ikibazo uyu muhanzi yabajijwe ku wa 21 Ukuboza 2022 mu kiganiro yahuriyemo n’abanyamakuru mu myiteguro y’igitaramo yise “Icyambu Live Concert” cyizaba tariki 25 Ukuboza 2022.
Abanyamakuru baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo bijyanye n’ibitaramo bizabera i Burundi mu mpera z’uyu mwaka ndetse no mu ntangiriro za 2023.
Israel Mbonyi yavuze ko we nk’umuhanzi yiteguye kujya gutaramira i Burundi mu gihe byaba bigenze neza kandi kugenda neza ari ikintu afitiye icyizere, icyakora ahamya ko mu gihe imitegurire itaba imeze neza nyine atari we byaba biturutseho.
Ati “ Ndi umuhanzi ntabwo ndi mu bategura ibitaramo, gusa kugeza ubu ntakibazo na kimwe gihari cyatuma igitaramo gihagarara, bitanakunze nabwo ntakibazo nategereza igihe bizakunda nkataramira bene data b’i Burundi.”
Ibi bitaramo bya Israel Mbonyi biri gutegurwa i Burundi biteganyijwe ko bizaba ku wa 30 Ukuboza 2022 no ku wa 1 Mutarama 2023 byose bikazabera ahitwa Zion Beach.
Igitaramo cyo ku wa 30 Ukuboza 2022 byitezwe ko kizitabirwa n’abantu bacye cyane ko n’itike yacyo yahanitswe, kugeza ubu kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 100FBu mu gihe ameza y’abantu umunani yo izaba igura 1 500 000FBu.
Ni mu gihe tariki 1 Mutarama 2023, Israel Mbonyi ho kwinjira bizaba ari ibihumbi 30FBu, iki kikaba icy’abakunzi b’uyu muhanzi muri rusange.
Mu 2021 Israel Mbonyi yatangaje ko azataramira abakunzi be b’i Burundi, ariko igitaramo cyigasubikwa ku munota wa nyuma na Leta y’i Burundi, mbere yuko umubano w’u Rwanda n’iki gihugu uzahuka.
Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ategerejwe mu gitaramo yateguye kizabera BK Arena ku cyumweru aho azamurika album ze ebyiri ‘Icyambu’ na ‘Baho’, azahuriramo na Danny Mutabazi, Janet Murava, James na Daniella.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!