Ni igitaramo cyabereye ahitwa Ariel Sharon Park mu Majyepfo y’Umujyi wa Tel Aviv, ahari hakoraniye imbaga y’abakunzi b’umuziki na cyane ko amatike yacyo yari amaze hafi icyumweru ashize ku isoko.
Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yongeye gutungurana aririmba indirimbo yo mu gitabo cy’izaririmbiwe uwiteka ariko iri mu rurimi rw’Igiheburayo. Yayifatanyije na Avraham Tal.
Uretse iyi ndirimbo ariko kandi Israel Mbonyi yanyujijemo aririmba n’indirimbo ‘One love’ ya Bob Marley iri mu zahagurukije abatari bake bamufasha kubyina.
Uretse izi ariko uyu muhanzi yanaririmbye ize yafashwagamo n’abacuranzi ba Avraham Tal.
Ni igitaramo cyatangijwe na Avraham Tal ubwe wabanje ku rubyiniro, akimara kuririmba indirimbo mbere yo kwinjira mu cyiciro gisoza, akaba aribwo yahamagaye Israel Mbonyi ku rubyiniro asaba abanya Israel bari bitabiriye kumushyigikira no kumva impano ye.
Israel Mbonyi nawe ntabwo yigeze atenguha Tal kuko mu maso y’ibihumbi byari byitabiriye iki gitaramo, yagaragaje impano ye ndetse wabonaga abanya Israel nubwo batumvaga ururimi aririmbamo ariko bakunze umuziki we.
Israel Mbonyi n’abantu 120 bavuye mu Rwanda, bari mu gihugu cya Israel kuva ku wa 16 Mata 2022 aho bitabiriye urugendo nyobokamana rwiswe ‘Twende Jerusalem’.
Uru rugendo byitezwe ko ruzasozwa ku wa 24 Mata 2022, rwateguwe na Sosiyete yitwa Go Tell ifatanyije na Ambasade ya Israel mu Rwanda, Banki ya Kigali n’ibindi bigo by’abikorera birimo na GPA Holdings Ltd, ikigo gifite Afrikoa chocolates, Bourbon coffee n’ibindi.










Amafoto: Gil Rubinstein
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!