Israel Mbonyi wakoze igitaramo cye cya mbere ku wa 30 Ukuboza 2022, yakoze icya nyuma ku wa 1 Mutarama 2023 ibi byose bikaba byarabereye ahitwa Zion Beach.
Itandukaniro ry’ibi bitaramo ryari ibiciro byo kubyinjiramo. Icyo ku wa 30 Ukuboza 2022 cyari cyaniswe VIP, kwinjira byari ibihumbi 100 FBu mu myanya isanzwe, ibihumbi 200FBu mu myanya y’icyubahiro na miliyoni 1.5FBu ku meza y’abantu icumi.
Igitaramo cyo kuri uyu wa 1 Mutarama 2023 cyari cyiswe icya rusange, kwinjira byari ibihumbi 30FBu mu myanya isanzwe n’ibihumbi 50FBu mu myanya y’icyubahiro.
Mu gitaramo cyo gusoza ibyo yakoreraga i Burundi, Israel Mbonyi yanyuze abakunzi be ku rwego rwo hejuru bituma ataha bakimunyotewe.
Kimwe n’icya mbere, Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose kuva ku za cyera kugeza ku zigezweho muri iyi minsi, azibyinana n’abakunzi be bari benshi.








































Amafoto na Video: Nsengiyumva Emmy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!