Iki gitaramo cyabereye mu nyubako y’amateka yitwa ‘Shuni’ imaze imyaka ibihumbi birenga bibiri, ikaba imwe mu zikunze kuberamo ibitaramo bikomeye.
Shuni ni imwe mu nyubako ziri ku musozi wa Carmel ukaba umwe mu ifite amateka akomeye muri Israel no muri Bibiliya.
Abakunzi b’umuziki bari bakubise baruzura kuko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yari amaze iminsi ine yarashize.
Ahagana saa tatu z’ijoro nibwo Avraham Tal wabanje ku rubyiniro yari atangiye gutaramira abakunzi b’umuziki we bari bitabiriye ari benshi.
Nyuma y’iminota irenga 30 ari ku rubyiniro, Avraham Tal yahamagaye Israel Mbonyi ngo bafatanye gushimisha abakunzi b’umuziki bari bitabiriye igitaramo cyabo.
Byamusabye iminota mike cyane kugira ngo abe amaze kwigarurira imitima y’Abanya-Israel abinyujije mu ndirimbo ze zibyinitse.
Uretse indirimbo ze eshatu yaririmbye, Israel Mbonyi yanaririmbye indirimbo imwe mu zizwi cyane muri Israel iri mu rurimi rw’Igiheburayo arushaho kongera kwigarurira abari bitabiriye iki gitaramo.
Mu gusoza umwanya we ku rubyiniro, Israel Mbonyi yatunguranye atera indirimbo ‘One love’ ya Lucky Dube yongera kwigwizaho abakunzi b’umuziki.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Israel Mbonyi yasizeho Avraham Tal wongeye kwisubiza abakunzi be mu minota 30 yongeye kumara ku rubyiniro aba ari nawe usoza igitaramo.
Uretse abaturutse mu Rwanda bitabiriye urugendo ‘Twende Jerusalem’ bari bagiye gushyigikira Israel Mbonyi, iki gitaramo cyari cyitabiriwe na Dr Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda.
Umusozi wa Carmel cyabereyeho ufite amateka akomeye muri Bibiliya kuko ni ho abahanuzi 450 ba Bayali biciwe nyuma y’itegeko ryatanzwe na Eliya.
Nyuma y’iki gitaramo byitezwe ko aba bahanzi bazongera guhurira ku rubyiniro ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, bazaririmbira i Heburayo.
Uru rugendo rw’icyumweru rwitabiriwe n’abarenga 120 baturutse mu bihugu bitandukanye. Rwateguwe na Sosiyete Go Tell ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda, ruterwa inkunga na Banki ya Kigali.
Biteganyijwe ko abarwitabiriye bazasura uduce dutandukanye dufite amateka akomeye muri Bibiliya turimo Tiberiya, Kana, Galilaya, Umusozi Tabora na Betelehemu.



























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!