Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2024, Israel Mbonyiyari ategerejwe n’abakunzi b’umuziki we batari bake baturutse mu bice bitandukanye bya Uganda.
Abagera ku bihumbi 15 bari bakoraniye mu kibuga cya Lugogo Cricket Oval ubusanzwe kitisukirwa n’umuhanzi uwo ariwe wese mu muziki wa Uganda.
Uyu muhanzi wari witwaje itsinda ry’abacuranzi be, ntiyigeze atenguha abakunzi be kuko mu gihe cy’amasaha hafi abiri yamaze ku rubyiniro yabasusurukije muri nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe.
Yaba izo yakoze mu myaka yo hambere kugeza ku zigezweho uyu munsi ziyobowe na Nina Siri.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Israel Mbonyi yasanganiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana n’abo bari kumwe bajya kumushimira.
Nyuma y’iki gitaramo Israel Mbonyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Mana yanjye, Kampala mbega ijoro ryuzuye amashimwe, wakoze Mana ku bw’ibi bihe bitazibagirana.”
Iki gitaramo cya Israel Mbonyi cyabanjirije icyo agomba gukorera i Mbarara n’ubundi muri Uganda ku wa 25 Kanama 2024.
Amafoto: Focus Eye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!