00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yakomoje ku mavu n’amavuko y’ibitaramo bya Noheli

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 December 2024 saa 01:42
Yasuwe :

Israel Mbonyi ugeze kure imyiteguro y’igitaramo cye, ‘Icyambu 3,’ yavuze ko yatangiye gutekereza kujya ataramira abantu kuri Noheli nyuma yo kubona ko abantu basangira bakishima, ariko umunsi wabo ukarangira mu buryo busanzwe.

Ibi Israel Mbonyi yabigarutseho ubwo yari yatumiwe mu makuru ya RBA, abajijwe ahaturutse igitekerezo cy’ibi bitaramo bye.

Mu magambo ye, Israel Mbonyi yagize ati “Hari ukuntu Noheli abantu basangira n’imiryango, bagatarama, bagasangira ariko ku mugoroba ukira nk’indi yose. Naricaye ndatekereza ndavuga nti ’uwategura ikintu abantu bazajya bahuriramo bagasoza umunsi wa Noheli.”

Ku nshuro ya gatatu, Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo ‘Icyambu 3’ azaba aninizihirizamo imyaka 10 amaze mu muziki cyane ko yawutangiye mu 2014.

Ni ibitaramo bibera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza buri mwaka.

Israel Mbonyi agiye gukora iki gitaramo nyuma yo kuzenguruka mu bihugu binyuranye nka Uganda, Tanzania ndetse na Kenya aho ateganya gusubira ku wa 31 Ukuboza 2024.

Kanda hano ubashe kugura itike yawe

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi akomeje kugurwa ku bwinshi
Abatabasha kuyagura hifashishijwe murandasi bayagurira aho ari gucururizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .