Uyu muhanzi akigera i Nairobi kuri uyu wa 31 Ukuboza, yakiriwe n’itsinda ry’abateguye igitaramo, babona kumuherekeza ubwo yerekezaga kuri hoteli acumbikamo.
Mbonyi akigera kuri iyi hoteli ari na yo yabereyemo ikiganiro cye n’abanyamakuru, yakiriwe n’umunyarwenya Churchill.
Uyu munyarwenya uri mu bakomeye muri Kenya, ni we watumiye Mbonyi muri gitaramo kiba mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza.
Byitezwe ko uyu muhanzi yerekeza ahabera igitaramo mu rwego rwo gusuzuma ibyuma mbere y’uko asubira kuri hoteli kuruhuka ndetse no kwitegura neza kurushaho.
Muri Kanama 2024 Mbonyi na bwo yari muri Kenya mu gitaramo yakoreye muri Ulinzi Sports Complex, ahari hakoraniye ibihumbi by’Abanya-Kenya.
Abitabiriye icyo gitaramo barimo Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, Kalonzo Musyoka wabaye Visi Perezida wa Kenya, Depite Peter Salasya na Eugene Wamalwa.
Mbonyi wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo cyiswe ’Africa Worship Experience’, yeretswe urukundo rudasanzwe kuva akigera muri iki gihugu, bigeze mu gitaramo biba akarusho.
Igitaramo cya Israel Mbonyi muri Kenya gikurikiye icyo yakoreye i Kigali muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024.
Amafoto: Tresor Raban
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!