Akigera ku kibuga cy’indege i Entebbe mbere yo kwerekeza muri Onomo Hotel aho acumbitse, Israel Mbonyi yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira muri Uganda, igihugu ubusanzwe yagendagamo agiye gusura inshuti n’abavandimwe.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryari ryagiye kumwakira ku kibuga cy’indege cy’i Entebbe ari ryinshi.
Uyu muhanzi ariko kandi yaboneyeho umwanya wo gutumira abakunzi b’umuziki we batuye i Kampala no muri Uganda muri rusange abasaba kuzitabira ari benshi ndetse abizeza kuzahagirira ibihe byiza.
Ati “Ndabatumira ngo bazaze dufatanye guhimbaza Imana, sinjye uzarota kigeze nkabana nabo.” Ubu ni ubutumwa yageneye abifuza kwitabira igitaramo cye yaba i Kampala ndetse n’i Mbarara.
Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo bibiri muri Uganda nyuma yo gutaramira muri Kenya mu minsi ishize, ndetse amakuru ahari agahamya mu minsi iri imbere agomba kuzataramira muri Tanzania.
Ibi bitaramo bizenguruka Akarere byahereye i Burundi mu bihe byashize, bizasorezwa i Kigali aho Israel Mbonyi azataramira ku wa 25 Ukuboza 2024 nkuko amaze kubimenyereza abakunzi be.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!