00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yaciye amarenga yo gutaramira muri Kenya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 May 2024 saa 05:09
Yasuwe :

Nyuma y’igihe yerekwa urukundo rudasanzwe n’abakunzi be bo muri Kenya, Israel Mbonyi yaciye amarenga ko yaba agiye kuhakorera igitaramo nubwo nta makuru menshi yigeze agitangazaho.

Abinyujije ku rukuta rwe ku rubuga rwa ‘X’, Israel Mbonyi yagize ati “Hello Kenya” ni amagambo yakiriwe n’abakunzi bo muri iki gihugu nko kubateguza igitaramo ahubwo basogara bamwishyuza amatariki n’aho kizabera.

Amakuru IGIHE ifite ni uko mu minsi iri imbere Israel Mbonyi azatangaza byimbitse amakuru y’ibitaramo ateganya gukorera muri Kenya cyane ko uretse ikizabera i Nairobi ashobora no kuzataramira i Mombasa.

Ibi bitaramo byemejwe byaba bikurikiye ibyo Israel Mbonyi ateganya gukorera muri Uganda i Kampala ndetse no mu Mujyi wa Mbarara.

Ni ibitaramo byitezwe ko azakorera i Kampala ku wa 23 Kanama 2024, mu gihe ku wa 25 Kanama 2024 azataramira i Mbarara.

Ni ibitaramo ariko ku rundi ruhande bizaba bibanjirije icyo azakorera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024, mu gihe nabyo kizabanzirizwa n’icyo yamaze gutangaza ko azakorera mu Bubiligi ku wa 8 Kamena 2024.

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo bibiri muri Uganda
Mbere yo gutaramira muri Uganda, Israel Mbonyi azabanza gutaramira i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .