Uyu muhanzi ni umwe mu bari batumiwe mu gitaramo ‘Churchill Show Crossover’ cyabereye mu Mujyi wa Nairobi, aho yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Christina Shusho, Eunice Njeri, Joel Lwanga n’abandi benshi.
Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yasanze batigeze batekereza ko akora umuziki wa Live, ibyatumye adakora igitaramo cyiza nkuko yabyifuzaga.
Ubwo yari ku rubyiniro, ageze hagati yagize ati “Kenya ndabakunda, ndifuza ko umunsi umwe nazaza hano nje kubakorera igitaramo kinini kandi cyiza cyane.”
Ati “Ntababeshye iwacu biragoye gukora igitaramo cya Playback, ni nayo mpamvu tuba twazanye ikipe y’abacuranzi beza kugira ngo badufashe kuryoherwa n’umuziki. Ntavuze ko ibyuma ari bibi, nanjye ubwanjye ntabwo ndi kwiyumva.”
Israel Mbonyi yahise ahamagara Churchill imbere y’abafana amusaba gutegura igitaramo kinini akazamutumiramo mu rwego rwo kunezeza abakunzi be.
Churchill nawe utagoranye yahise yemera ko muri gahunda bafite harimo gutegura ibindi bitaramo binini kandi bizeye nza kuzongera kumutumira.
Nubwo atari yanyuzwe n’ibyuma, Israel Mbonyi ntabwo yigeze yicisha irungu abakunzi be kuko yabaririmbiye indirimbo ze ziganjemo iziri mu ‘Kiswahili’ ziyobowe na ‘Nina Siri’ ndetse na ‘Nitaamani’ ikunzwe bikomeye i Nairobi.
Amafoto: Nsengiyumva Emmy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!