Uyu muhanzi wasubiyemo iyi ndirimbo akayishyira mu rurimi rw’Igiswahili aherutse kubwira IGIHE ko ari urugendo yatangiye, aho ateganya gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe akaziririmba mu zindi ndimi.
Ati “Hari indirimbo nyinshi abantu bakunze nifuza gukora mu zindi ndimi, numva uko nzajya mbishobozwa nzajya ngenda nzisubiramo imwe ku yindi wenda ngaha amahirwe abakunzi banjye batumva Ikinyarwanda kuryoherwa na zo.”
Israel Mbonyi umaze iminsi akunzwe mu bihugu bivuga ururimi rw’Igiswahili, ni na rwo yahereyeho ahindura nyinshi mu ndirimbo ze cyane ko kugeza ubu byibuza izigera kuri eshatu zimaze kujya hanze.
Ku ikubitiro, Israel Mbonyi yahinduye indirimbo Yankuyeho urubanza ayita ‘Amenisamehe’, Nzi ibyo nibwira yise ‘Malengo’ ndetse na Tugumane yise ‘Kaa nami’.
Nubwo izi ari zo zimaze kujya hanze, Israel Mbonyi ahamya ko yamaze gusubiramo nyinshi ku buryo abakunzi b’umuziki we bakoresha ururimi rw’Igiswahili batazongera kwicwa n’irungu.
Uretse izi yasubiyemo, Israel Mbonyi anaherutse gusohora EP y’indirmbo ziri mu rurimi rw’Igiswahili. Iyi akaba yarayikoze nyuma yo gushyira hanze indirimbo nka ‘Nina siri’ yari kuri album yise Nk’umusirikare igakundwa bikomeye.
Nyuma yo kubona ko yigaruriye abakoresha ururimi rw’Igiswahili, Israel Mbonyi yatangiye no gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu Kinyarwanda.
Ni indirimbo zanamubashishije gukora ibitaramo mpuzamahanga by’umwihariko ibizenguruka Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba cyane ko amaze kuzenguruka i Burundi, muri Kenya na Uganda ndetse ubu ahatahiwe hakaba muri Tanzania, aho azataramira mu Ugushyingo 2024.
Israel Mbonyi ugezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ategerejwe mu gitaramo cyateguwe na Korali Family of Singers giteganyijwe tariki 27 Ukwakira 2024 muri Camp Kigali, imiryango ikazaba ifunguye guhera Saa Munani z’amanywa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!