Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Israel Mbonyi waherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album mu 2017 ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Intashyo’, ari gutegura igitaramo kizaba muri Kanama 2022 iki akazakimurikiramo album ebyiri aherutse gusohora.
Mu mpera z’umwaka ushize, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya kane yise ‘Icyambu’, iyi ikaba yari yarabanjirijwe n’iya gatatu yise ‘Mbwira’ , yagiye hanze mu 2019.
Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere ‘Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ‘Intashyo’, yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.
Mu Ukuboza 2020 Israel Mbonyi yagombaga gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu ‘Mbwira’ ariko imirimo yo kugitegura ibangamirwa n’icyorezo cya Covid-19.
Iki gitaramo cye, Israel Mbonyi atangye kugitegura mu gihe amaze iminsi mike avuye muri Israel aho yari yitabiriye urugendo rwa ’Twende Jerusalem’ aho yanakoreye ibitaramo bibiri bikomeye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!