Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Israel Mbonyi yagize ati “Muraho Kenya, tuzabonane ku wa 31 Ukuboza 2024.”
Uyu muhanzi yatumiwe mu gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024 yinjiza Abanya-Kenya mu wa 2025 baramya ndetse banahimbaza Imana.
Iki gitaramo cya kabiri Israel Mbonyi agiye gukorera muri Kenya, kizaba gikurikira icyo azakorera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ukuboza 2024 muri BK Arena.
Ni igitaramo cyiyongereye ku byo uyu muhanzi amazemo iminsi kuko nyuma yo gutaramira i Burundi, yaje kwerekeza muri Kenya mbere y’uko akomereza muri Uganda mu bitaramo yari yasoreje muri Tanzania.
Muri Kanama 2024, Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye muri Kenya aho yataramira muri Ulinzi Sports Complex ahari hakoraniye ibihumbi by’Abanya-Kenya bari bitabiriye iki gitaramo.
Abitabiriye iki gitaramo barimo Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, Kalonzo Musyoka wabaye Visi Perezida wa Kenya, Depite Peter Salasya, Eugene Wamalwa n’abandi bari mu mbaga y’abakiristu bagera ku bihumbu 15 baririmbanye na Israel Mbonyi indirimbo ze yashyize mu rurimi rw’Igiswayile.
Mbonyi wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo cyiswe ’Africa Worship Experience’ yeretswe urukundo rudasanzwe kuva akigera muri iki gihugu, bigeze mu gitaramo biba akarusho.
Uyu muhanzi yasvuze ko yatunguwe no kubona urukundo yeretswe, ashimangira ko atari arwiteze dore ko yatangiye kuririmba mu Giswayile mu 2023 ubwo yakoraga indirimbo “Nina Siri”.
HELLO 🇰🇪 , 31st December #Crossover
— Israel Mbonyi (@IsraeMbonyi) November 19, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!