00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo cyo kumurika ’album’ nyuma y’imyaka itanu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 06:39
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itanu adakora igitaramo cyo kumurika album ye nshya, Israel Mbonyi yamaze guteguza abakunzi be kuzasangirira Noheli mu gitaramo azamurikiramo album ze ebyiri aherutse gusohora.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 25 Ukuboza 2022 byitezwe ko Israel Mbonyi azagikorera muri BK Arena.

Nyuma y’iminsi akorera ibitaramo ahantu hatandukanye byiganjemo ibyo yakoreye hanze y’u Rwanda, kuri ubu uyu muhanzi yibutse abo ku ivuko.

Israel Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album mu 2017 ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Intashyo’.

Mu mpera z’umwaka ushize, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya kane yise ‘Icyambu’, iyi ikaba yari yarabanjirijwe n’iya gatatu yise ‘Mbwira’ , yagiye hanze mu 2019.

Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere ‘Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ‘Intashyo’, yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.

Mu Ukuboza 2020 Israel Mbonyi yagombaga gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu ‘Mbwira’ ariko imirimo yo kugitegura ibangamirwa n’icyorezo cya Covid-19.

Israel Mbonyi yari amaze igihe adataramira mu Rwanda
Israel Mbonyi yateguje abakunzi be kuzasangirira Noheli mu igitaramo azamurikiramo album ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .