Uyu mukobwa winjiranye mu muziki izina rya ‘Adecute’ yabwiye IGIHE ko gukora umuziki ari inzozi yakuranye nubwo atari azi neza inzira bizacamo ngo azigereho.
Ati “Gukora umuziki zari inzozi zanjye kuva mu bwana ariko ntazi ngo bizagenda gute ngo nzikabye, rero ubu ntekereza ko aricyo gihe ngo nzikabye.”
Nyuma y’igihe agerageza gukora indirimbo ntibikunde, Adecute ahamya ko yaje kugira amahirwe yo kujya muri studio akora indirimbo ye ya mbere yanamaze gushyira hanze mu gihe ategereje ko amashusho yayo nayo arangira.
Adecute wari mu bakobwa barenga 100 bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022 bifuza guhagararira Umujyi wa Kigali icyakora ntiyahirwa.
Ubwo yitabiraga iri rushanwa, Adecute yari afite umushinga yise ‘Garuka mu nzira mwana w’u Rwanda dufatanye kubaka igihugu cyacu.
Ni umushinga yavugaga ko ugamije kuvana abana mu mihanda mu rwego rwo kunganira Leta.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!