00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isimbi Amandah yatandukanye na Wamukota Bush babyaranye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 July 2022 saa 05:11
Yasuwe :

Hashize iminsi Isimbi Amandine benshi bazi nka Amandah Darling atandukanye na Wamukota Tom Bush wahoze ari umukinnyi wa Patriots BBC babyaranye.

Uwaduhaye amakuru yo gutandukana kwa Isimbi Amandah na Wamukota ahamya ko iby’aba byarangiye nubwo yirinze kugaruka ku cyabiteye.

Yagize ati “Baratandukanye ubu umugabo yagiye no kuba muri Amerika, Isimbi yasubiye kuba iwabo mu rugo ubu ari kwita ku mwana babyaranye.”

Ugiye kureba ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi cyane cyane Instagram bakoreshaga cyane, nta numwe ugifiteho ifoto ya mugenzi we yewe nta n’ugikurikira amakuru y’undi cyane ko buri umwe yahagaritse gukurikira mugenzi we, ibizwi nka ‘Unfollow’.

Bimenyekanye ko Isimbi yatandukanye na Wamukota nyuma y’umwaka bibarutse umwana w’umukobwa babyaye muri Kanama 2021. Ni umwana bibarutse nyuma y’umwaka bakundana.

Urukundo rwa Isimbi na Wamukota rwatangiye kugurumana mu mpeshyi yo mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gikomeje kukameza ku Isi yose.

Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013. Azwi cyane nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe.

Wamukota Tom Bush yageze mu Rwanda ari umukinnyi wa Patriots BBC
Isimbi Amandah yari umwe mu bafana b'imena ba Patriots BBC by'umwihariko uwari umukunzi we Wamukota
Urukundo rwagiye rukura umunsi ku wundi
Byageze aho urukundo rw'aba bombi rurigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga
Urukundo rwabo rwageze aho rwera imbuto bibaruka umwana w'umukobwa
Isimbi Amandah yatandukanye na Wamukota wakiniye Patriots BBC bari baherutse no kubyarana
Nyuma yo gutandukana na Isimbi, Wamukota yigiriye muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .