00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isimbi Amanda yibarutse imfura yabyaranye na Wamukota ukinira Patriots BBC

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Kanama 2021 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Isimbi Amanda yibarutse imfura ye akaba umwana w’umukobwa yabyaranye na Wamukota Tom Bush usanzwe ari umukinnyi wa Patriots BBC n’ikipe y’igihugu ya Kenya.

Uyu muryango wungutse imfura yabo ku wa 27 Nyakanga 2021, nyuma y’umwaka bari bamaze bakundana.

Mu kiganiro na IGIHE, Isimbi yavuze ko ashimira Imana kuba yaribarutse neza ndetse we n’umwana we bameze neza.

Ati “Umwana ameze neza, nanjye ndashima Imana ko yatumye mbyara neza.”

Urukundo rwa Isimbi na Wamukota rwatangiye kugurumana mu mpeshyi y’umwaka ushize, mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse imikino yose.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hamenyekanye amakuru ko Isimbi atwite inda ya Wamukota Tom Bush.

Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013. Azwi cyane nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe.

Isimbi amaze igihe akundana na Wamukota Tom Bush
Isimbi wari ukuriwe yagiye gushyigikira umukunzi we mu mikino ya BAL
Wamukota Tom Bush asanzwe ari umukinnyi wa Patriots BBC n'ikipe y'Igihugu ya Kenya
Nyuma yo kwibaruka, Umubyeyi wa Isimbi yagiye kwakira umwuzukuru
Imfura ya Isimbi na Wamukota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .