Isimbi Alliance yatangiye gukora filime ye bwite

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance, wari umaze igihe atagaragara mu ruhando rwa sinema nyarwanda, yatangiye gukina iye bwite izaba yitwa “Alliah”.

Isimbi yamenyekanye muri filime yitwa “Rwasa” aho akina yitwa Nelly ariko nyuma yaho ntiyongeye kuvugwa cyane. Yatangaje ko kubura kwe byatewe n’uko yabonaga urwego rwa filime yifuza gukina rutaragerwaho.

Ibi byatumye ashakisha amafaranga atangira gutekereza gukina filime ye, iri ku rwego yifuzaga kuva na mbere ishobora gukundwa mu Rwanda ndetse ikaba yanerekanwa kuri televiziyo mpuzamahanga.

Bitandukanye na filime z’uruhererekane ziri gukinwa muri iyi minsi, Isimbi yavuze ko iye ifite amasaha abiri.

Ati “Impamvu ntekereza ko bakora iz’uruhererekane, ni uko isoko risa naho ryimukiye kuri Youtube. Njye rero nashakaga gukora filime abantu bari bankumbuyemo, izi zirangira kandi nziza.”

“Alliah”, ni izina inshuti za Isimbi zikunda kumwita mu buzima busanzwe. Iyi filime iri kuyoborwa na Benimana Ramadhan [Bamenya] wanagize uruhare mu kuyandika. Izaba igaragaramo amasura mashya muri sinema nyarwanda.

Isimbi yavuze ko yahisemo gukinisha abatazwi cyane agamije kuzamura impano nshya. Mu bakinnyi basanzwe bakina filime bazagaragaramo harimo Nkota Eugene ukina ari Se na Baraka Patrice ukina ari umugabo wa Isimbi.

Byitezwe ko mu byumweru bibiri biri imbere izaba yamaze gutunganywa akaba yayisohora.

Uyu mukobwa yavuze ko afite isezerano rya Africa Magic, televiziyo ikomeye itambutsa filime zo muri Afurika ku buryo yizeye ko izajya yerekanwaho.

Imirimo yo gufata amashusho y'iyi filime iri kugana ku musozo
Bamenya niwe uri kuyobora iyi filime
Isimbi akina muri iyi filime akundana na Baraka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .