00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rya Muzika rya Nyundo rigiye gushakisha abanyempano bazaryigamo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 September 2022 saa 01:40
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ishuri rya Muzika rya Nyundo ribarizwa mu Karere ka Muhanga, bugiye kuzenguruka intara enye n’Umujyi wa Kigali hashakishwa abanyempano bashya bazaritangiramo mu mwaka w’amashuri 2022-2023.

Mu itangazo bashyize hanze, Ubuyobozi bw’iri shuri bwabwiye abantu bose biyumvamo impano ko hagiye gutangira igikorwa cyo kuzenguruka Igihugu hashakishwa abazaryigamo.

Ni igikorwa byitezwe ko kizatangirira i Burengerazuba mu Karere ka Rubavu ku wa 14 Nzeri 2022 mu cyumba cy’imyidagaduro cy’ahitwa ‘Vision jeunesse nouvelle’.

Ku wa 15 Nzeri 2022 iki gikorwa kizakomereza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru mu ishuri ry’imyuga rya Muhabura. Ku wa 16 Nzeri 2022 iki gikorwa kizakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza ku kibuga cy’umupira cy’ishuri rya TVET Kayonza.

Ku wa 17 Nzeri 2022 hazatoranywa abo mu Ntara y’Amajyepfo ku biro by’Umurenge wa Ngoma, mu gihe iki gikorwa kizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 18 Nzeri 2022 kikazabera kuri Maison des jeunes ku Kimisagara.

Mu gihugu hose iki gikorwa kizajya gitangira saa yine za mu gitondo kirangire saa cyenda z’amanywa, ubuyobozi bw’iri shuri ariko kandi bwibukije abashaka kwitabira iri rushanwa ko kwiyandikisha bizajya bibera aho irushanwa rizajya ribera.

Ushaka kwitabira iri rushanwa asabwa kwitwaza ibyangombwa bimuranga, indangamanota y’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ndetse akaba afite n’icyangombwa cy’uko yikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Iri shuri rya muzika ryatangiye mu 2014 kugeza ubu rimaze kugaragaza uruhare rwaryo mu iterambere rya muzika y’u Rwanda.

Uretse kurera no gutoza abahanzi bamaze kuzamura amazina yabo mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda, iri shuri ritanga umusanzu mu kurema amatsinda y’abacuranzi muri iyi minsi ari mu yiyambazwa bikomeye mu birori binyuranye.

Mu ishuri rya muzika rya Nyundo batanga ubumenyi bunyuranye mu bijyanye na muzika
Hagiye gutangira gushakishwa abanyempano baziga mu ishuri rya muzika rya Nyundo mu mwaka w'amashuri 2022-2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .