‘Kinyarwanda’ yagiye hanze mu 2011 yakozwe na Ismaël Ntihabose yagiye hanze mu 2011, ndetse yanatumye bamwe mu bayigaragayemo na nyirayo bamenyekana ku ruhando mpuzamahanga. Ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yerekana uko abayisilamu bemereye abakristu guhungira mu misigiti, bamwe bagasenga nk’abakristu abandi bagasenga nk’abayisilamu hamwe.Iyi filime kandi yererekana ukuntu abantu bahungiye muri hotel Mille Collines bakanga kwakirwa kubera ko badafite amafaranga. Ikagaragaza ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abakoze Jenoside n’abayikorewe.
Iyi filime agiye gukorera mu Rwanda yiswe “The Miss of The Country” igaruka ku mukobwa witwa Rose. Uyu aba ari umukobwa wihanganye wirengagiza imyumvire y’abantu maze akiyemeza kwitabira irushanwa rikomeye rya Nyampinga w’Igihugu.
Ashingiye ku byahise bye byuzuyemo amayobera no ku cyifuzo gikomeye cyo gutangaza inkuru ye, Rose atangira urugendo rwo kwiyakira no kwigira. Mu rugendo rwe, atahura amabanga akomeye y’umuryango wamutereranye akiri umwana, maze ahindura ubuzima bwe burundu.
Iyi filime mu bakinnyi b’imena bayo harimo Willy Ndahiro, Mazimpaka Jones Kennedy, Kanangire Laurene umenyerewe mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda n’abandi batandukanye cyane ko bagitoranya abazayigaragaramo. Umuhanzi Tom Close ni umwe mu bazifashishwa mu gutegura amashusho yayo.
Izakinirwa mu duce dutandukanye mu gihugu turimo mu Kinigi i Musanze, Huye no mu Mujyi wa Kigali. Iyi filime nta gihindutse izagaragara kuri televiziyo zikomeye zerekana filime mu bindi bihugu hanze y’u Rwanda.
Uri gutoranya abakinnyi bazagaragaramo ni Simon Iyarwema uzwi cyane muri sinema nyarwanda cyane ko yakoze ku zindi filime zirimo “Shooting Dogs”, “Shake hands with the Devil”, “Sometimes in April”, “Kinyarwanda”, “Petit Pays”, “Avenir”, “The last King of Scotland” ndetse na “Afrikanda”.
Ismaël Ntihabose ugiye gukorera iyi filime mu Rwanda, amaze imyaka irenga itandatu muri Canada, aho yize ibijyanye na sinema na porogaramu za televiziyo muri Collège André-Grasset. Yakoze imenyerezwa ndetse anakorera muri sosiyete yitwa Grandé Montréal yahoze Yitwa Cinepool Canada.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!