Uyu mukobwa amaze imyaka ibiri atangiye gukina umukino wa Golf.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ishimwe yavuze ko ubusanzwe ikibuga cya Golf kugikiniramo cyose ugashyira imipira mu myobo 18 yose ikigize, ari ibintu bitwara amasaha ane umuntu ari wenyine.
Mu gihe yaba afite abamufasha, yavuze ko ari ibintu bishobora gutwara amasaha abiri, ariko mu rwego rwo kwesa agahigo we yifuza kugikina cyose mu minota 55.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ishimwe yagize ati “Nyuma yo kureba ngasanga aka gahigo nta muntu wari ugafite ku Isi, katarigeze gakorwa, ngiye kugashyiraho. Ndashaka gukina ikibuga cyose cya Golf nta muntu umfashije mu minota 55 byaba ari ibikunda ikaba yanajya munsi.”
Ishimwe ahamya ko yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa ‘Guinness de Records’ ndetse bamuhaye amabwiriza agomba gukurikiza, bityo ko icyo ategereje ari itariki ya 8 Gicurasi 2025 akigaba mu kibuga.
Mu gihe habura iminsi 15 ngo atangire guhatanira kwandikisha izina rye mu gitabo cya ‘Guinness de Records’ akomeje imyitozo itandukanye izamufasha kwesa aka gahigo.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!