00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe wahatanye muri ‘Miss Rwanda2020’ ashaka kwesa agahigo muri ‘Guinness de Records’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 April 2025 saa 08:14
Yasuwe :

Akanigi Ishimwe Melissa wamenyekanye muri Miss Rwanda 2020 yitabiriye ahagarariye Umujyi wa Kigali, ageze kure imyiteguro yo kwesa agahigo mu mukino wa Golf gashobora no gutuma yandikwa muri ‘Guinness de Records’.

Uyu mukobwa amaze imyaka ibiri atangiye gukina umukino wa Golf.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ishimwe yavuze ko ubusanzwe ikibuga cya Golf kugikiniramo cyose ugashyira imipira mu myobo 18 yose ikigize, ari ibintu bitwara amasaha ane umuntu ari wenyine.

Mu gihe yaba afite abamufasha, yavuze ko ari ibintu bishobora gutwara amasaha abiri, ariko mu rwego rwo kwesa agahigo we yifuza kugikina cyose mu minota 55.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ishimwe yagize ati “Nyuma yo kureba ngasanga aka gahigo nta muntu wari ugafite ku Isi, katarigeze gakorwa, ngiye kugashyiraho. Ndashaka gukina ikibuga cyose cya Golf nta muntu umfashije mu minota 55 byaba ari ibikunda ikaba yanajya munsi.”

Ishimwe ahamya ko yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa ‘Guinness de Records’ ndetse bamuhaye amabwiriza agomba gukurikiza, bityo ko icyo ategereje ari itariki ya 8 Gicurasi 2025 akigaba mu kibuga.

Mu gihe habura iminsi 15 ngo atangire guhatanira kwandikisha izina rye mu gitabo cya ‘Guinness de Records’ akomeje imyitozo itandukanye izamufasha kwesa aka gahigo.

Akanigi Ishimwe Melissa yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali
Ishimwe yahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020 icyakora ntiyabasha guhirwa
Imyaka ibaye ibiri Akanigi Ishimwe Melissa atangiye gukina umukino wa Golf ashaka kwandikamo amateka akomeye ku Isi
Uyu mukobwa arifuza kwesa agahigo ko gukina ikibuga cya Golf mu minota 55 yonyine
Akanigi Ishimwe Melissa ageze kure imyiteguro yo kwesa agahigo mu mukino wa Golf, kakazatuma izina rye rijya mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe ku Isi ‘Guinness de Records’
Akanigi Ishimwe Melissa aherutse gushimirwa na Kigali Golf nyuma yo guca agahigo ko gutera umupira rimwe ugahita ujya mu mwobo ibyo bita mu ndimi z'amahanga 'Hole in one'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .