Ku mpapuro z’ubutumire bw’uyu mukobwa n’uyu musore, handitseho ko ku wa 7 Nzeri uyu mwaka hazabaho imihango yo gusaba no gukwa. Iyi izabera mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ku wa 14 Nzeri hazabaho imihango yo gusezerana mu rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro. Ni mu gihe kandi mu mugoroba w’uwo munsi abatumiwe bazishimana n’inshuti n’imiryango muri Romantic Garden ku Gisozi.
Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo, gusa muri Kamena uyu mwaka nibwo yagaragaje umusore wamutwaye umutima yifashishije ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram.
Aha yahashyize amafoto ye na Dr. Joël Bahoza usanzwe ari umuganga ukora muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.
Ishimwe yambitswe ikamba rya Miss Heritage muri Werurwe 2021 mu birori Ingabire Grace yambikiwemo ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!