00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe Sandra wasabwe ruswa y’igitsina kugira ngo akine filime, yasohoye iye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 May 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka icumi atangiye umwuga wa sinema, Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia muri Citymaid, yasohoye filime ye bwite yise ‘Umubi’ ahuriyemo n’abavandimwe be, ndetse ikaba irimo n’umubyeyi wabo.

Ishimwe ni umwe mu bakobwa bari muri sinema nyarwanda badahisha ko basabwe ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo abe yabona aho amenera yinjira muri uyu mwuga.

Yashimye Imana yamufashije kurenga iyi mitego, ati “Ndabishimira Imana, byansabye kwihangana no kudashaka kwirukansa ibihe...erega bakunze kuvuga ko iyo ubuze ubwenge n’Imana ikureka, byansabaga kwihangana sinshake kwirukansa ibihe, nkizera ko hari aho nzagera igihe nyacyo kigeze.”

Filime ‘Umubi’ yakinwe mu gihe bya Guma mu Rugo. Uyu mukobwa avuga ko igitekerezo cyo gukina iyi filime cyaturutse kuri musaza we witwa Kevin Ganza Busigo, akaba imfura mu muryango wabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo iyi filime yamurikwaga, Kevin Ganza Busigo wanditse iyi filime akanayiyobora, yavuze ko bahisemo kuyikorana nk’umuryango kuko bari mu bihe bya Guma mu Rugo.

Ati “Mu gihe cya Guma mu Rugo, byadusabaga gutekereza cyane, rero nagize igitekerezo nandika filime Umubi, abakinnyi nari mfite bari abo mu rugo ndetse n’inshuti zacu za hafi zashoboraga kugera mu rugo.”

Iki gihe rero byasabye ko yifashisha abavandimwe be ndetse n’umubyeyi we cyane ko yari asanzwe abaziho ubushobozi mu gukina filime.

Uyu musore yakomeje avuga ko nyuma yo gukina iyi filime, we n’abavandimwe be bafitanye indi mishinga.

Filime ‘Umubi’ ya Ishimwe, ishingiye ku nkuru mpimbano y’umuryango ufite umubyeyi w’umugabo wayobotse inzira ya sekibi, agatanga n’umukobwa we waje kwitaba Imana mu buryo butunguranye.

Icyakora umugore we ntiyahwemye gusengera iyi myuka mibi ngo ive mu muryango we, ari nako akangurira abana babo kwiyambaza isengesho nk’intwaro yo gutsinda ibyo bibazo.

Umugabo abonye ko imyuka mibi yazanye itangiye kurwanywa hifashishijwe isengesho, yaje guta urugo ndetse bimuviramo gutandukana n’umugore we, uretse ko ibi bitahise bitanga amahoro mu rugo, gusa nanone ntibyaciye intege abasigaye zo gusenga.

Umubi filime ya mbere ya Ishimwe Sandra byitezwe ko ishyirwa ku isoko mu minsi ya vuba
Uhereye iburyo; Kevin Ganza Busigo musaza wa Sandra na Sandrine bari kumwe n'umwe mu basore b'inshuti yabo wanakinnye muri iyi filime
Mutesi Sandrine murumuna wa Ishimwe Sandra nawe yariyambajwe muri iyi filime
Ishimwe Sandra watarutse imitego yo gusabwa ruswa y’igitsina yasohoye filime ye bwite
Kevin Ganza Busigo musaza wa Ishimwe uyu akaba ari we wanditse iyi filime akanayiyobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .