Ishimwe rya Tonzi nyuma y’igitaramo yakoreye kuri internet cyo gushima Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Clémentine Uwitonze uzwi nka Tonzi mu muziki wo kuramya Imana, afite akanyamuneza nyuma y’igitaramo cyo gushima Imana yakoze kuri iki Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020.

Ni igitaramo yakoze agamije gushima Imana, yari yacyitiriye indirimbo ye ‘Hejuru ya Byose’ iri mu zikunzwe muri iki gihe ndetse iherutse no kumuhesha igihembo cya miliyoni 2 Frw mu bihembo bya MNI.

Nyuma y’iki gitaramo yabwiye IGIHE ko yishimiye bikomeye kuba yarateguye igitaramo abantu bakagikurikira kandi bakamwereka ko bishimiye uburyo yabataramiyemo.

Ati “Ndashima Imana ko igitaramo cyagenze neza, ntabwo byari byoroshye ariko yabigenje neza uko nabitekerezaga. No muri iki gihe cyo Kwibohora ni umwanya mwiza wo gushima Imana ku byo yadukoreye nk’abanyarwanda tukaba tumeze neza, n’ubwo urugendo rugikomeje turashima Imana aho itugejeje.”

Ni igitaramo yakoze mu buryo butamenyerewe, aho avuga ko igihe cyose haje ikibazo uba ugomba gushaka uburyo ugisohokamo.

Ati “Nari mfite amatsiko yo gukora igitaramo ntari imbere y’imbaga imbonankubone ahubwo nifashishije imbuga nkoranyambaga. Ndashimira abantu bamfashije n’umugabo wanjye.”

Ku wa 26 Kamena 2020, Tonzi ari mu bahanzi babashije gutsinda mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya MNI ndetse bahererwa ibihembo kuri Televiziyo Rwanda.

Reba indirimbo ya Tonzi yitiriye iki gitaramo yakoze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .