00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe rya Prince Kiiiz wakoze indirimbo nyinshi kuri album ‘Colorful Generation’ ya Bruce Melodie (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 January 2025 saa 06:34
Yasuwe :

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, Prince Kiiiz, yavuze ko yishimiye kugirirwa icyizere na Bruce Melodie, aho yagize uruhare kuri album ye nshya ‘Colorful Generation’.

Uyu musore yanakoze indirimbo Bruce Melodie yakoranye na Shaggy izwi nka ‘When She’s Around’.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Bruce Melodie ni umuhanzi munini, gukora kuri album ye ukaba ufiteho indirimbo nyinshi, iyitiriwe album ari wowe wayikoze ndetse n’iyo yahuriyemo n’umuhanzi ukomeye ari wowe wayikoze, ni umugisha. Bigaragaza ko hari icyizere yangiriye kandi hari n’ibindi byinshi twakora bitari ibi gusa.”

Prince Kiiiz kandi yahishuye ko afitanye izindi ndirimbo nyinshi na Bruce Melodie ariko zitarajya hanze, akavuga ko ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo nyinshi.

Ati "Buriya sinjya mvuga ku mahitamo ya Bruce Melodie ku ndirimbo yashyize kuri album, twari turwanye kuko nari mfite indirimbo nyinshi nziza n’ubu ntumva impamvu zitari kuri album. Ashatse mu gitondo yasohora indi album kuko njye njyenyine mbitse izigera kuri 30 zirimo n’izarangiye rwose."

Nubwo uyu musore yakoze indirimbo nyinshi kuri iyi album igezweho, yavuze ko indirimbo yakunze kurusha izindi ari iyakozwe na Madebeats yitwa ‘Maya’.

Prince Kiiiz yemeje ko ari iby'agaciro kuba ari we wakoze indirimbo nyinshi kuri iyi album akanakora iyayitiriwe
Prince Kiiiz yashimiye Bruce Melodie icyizere yamugiriye akamuha amahirwe yo gukora kuri album ye 'Colorful Generation'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .