Uyu mukobwa yarushinze n’umusore witwa Fiston Wilson, mu muhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa nyuma bagahana isezerano mu rusengero rwa Zion Temple rwa Apôtre Dr Paul Gitwaza.
Mu muhango wo gusangira n’inshuti n’imiryango basusurukijwe na Juno Kizigenza. Mu ntangiro za Kamena 2025, nibwo Ishimwe n’uyu musore bashyingiranywe basezeranye imbere y’amategeko.
Uyu musore nawe yakunze kugaragara mu myidagaduro cyane cyane hafi y’abahanzi, babarizwaga muri New Level kuko avukana na Jean Mukasa wayishinze. Gusa ntabwo iby’urukundo rw’aba bombi byigeze bivugwa mu itangazamakuru.
Ishimwe Noriella muri Miss Rwanda 2018 yageze mu bakobwa batanu bagombaga kuvamo Nyampinga. Icyo gihe ntabwo yahiriwe kuko ikamba ryahawe Iradukunda Liliane, Umunyana Shanitah akaba Igisonga cya mbere mu gihe Irebe Natacha Ursule yabaye Igisonga cya kabiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!