Ishavu kuri Jules Sentore nyuma y’umwaka apfushije umubyeyi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Ku wa 13 Werurwe 2018, Umutako Fanny wari umubyeyi wa Jules Sentore nibwo yitabye Imana azize indwara ya kanseri, aho yari arwariye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Nyuma y’umwaka uyu mubyeyi yitabye Imana, Jules Sentore yanditse agaragaza ko amukumbuye bikomeye gusa yizera ko mu bundi buzima bazongera bagahuza urugwiro.

Ati “Umwaka urashize urukumbuzi ni rwose. Ndagukumbuye bikomeye gusa ndizera ko tuzongera tukabonana maze tugataramana bigatinda. Imana yaguhanze yarakwisubije, komeza uruhukire mu mahoro mubyeyi wanjye.”

Yongeyeho ati “Mama urabizi ndagukunda kandi ndagushimira ko wandeze nk’Intore. Mana dufashe twitware neza muri ubu buzima.”

Uyu mubyeyi wa Jules Sentore, yari umwe mu bana ba Sentore Athanase, ni we wagwaga mu ntege Masamba Intore.

Umutako wari uzwi ku kazina ka ‘Buce” yasize abana babiri; Jules Sentore na mushiki we witwa Uwamwiza Cassandra ndetse n’umwuzukuru umwe Rwamwiza Slaine [umukobwa wa Jules Sentore].

Uyu mubyeyi yabyinnye mu Itorero Indashyikirwa akaba yaranagiye aserukira u Rwanda mu Itorero ry’Igihugu, ‘Urukerereza’.

Mu muhango wo kumuherekeza wabaye ku wa 19 Werurwe 2018 abo mu muryango we n’inshuti bavuze ko bazajya bamwibukira ku bupfura n’urukundo byamurangaga.

Jules Sentore yavuze ko akumbuye bikomeye umubyeyi we
Jules Sentore na mushiki we witwa Uwamwiza Cassandra ubwo baherekezaga umubyeyi wabo
Mu buhamya Massamba yatanze ku byaranze ubuzima bw'umuvandimwe we ubwo bamuherekezaga, yavuze ko yari 'gahuzamiryango'
Byari agahinda mu guherekeza uyu mubyeyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza