Ishavu ku mutima… Ikiganiro na Cyusa ku buzima bwe n’umubano afitanye na Stromae

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Werurwe 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Cyusa Ibrahim ni umuhanzi uzwi mu muziki gakondo, akaba mwene Rutare Pierre wamamaye cyane mu Rwanda mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, akaba umuvandimwe wa Paul Van Haver[Stromae] igihangange mu muziki ku Isi yose.

Uyu musore uri gusatira imyaka 31 amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye bigaruka ku muco nyarwanda.

Umudiho uva mu itako, uyu musore avuka kuri Rutare Pierre inzobere bwubatsi ufite ibigwi i Kigali, wanagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya zimwe mu nyubako z’i Kigali mu gihe cye harimo n’imisusire y’amasangano yo mu mujyi rwagati (Rond Point) . Yanamamaye mu mukino wa Basketball na Volleyball.

Cyusa ni umuvandimwe wa Stromae nawe uri mu bahanzi bakomeye ku Isi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Papaoutai’, ‘Alors on danse’, ‘Formidable’, ‘Racine carrée’ n’izindi.

Cyusa na we arakataje mu muziki. Mu gihe kirengaho gato umwaka amaze atangiye gushyira hanze ibihangano, ni umwe mu barangamiwe mu gisekuru cye kubera gutera umugongo injyana z’amahanga akimakaza gakondo.

Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Umutako’, ‘Mbwire nde’, ‘Rwanda Nkunda Migabo’, ‘Umwitero’ ndetse n’iza kera yasubiyemo nka ‘Imparamba’ na ‘Muhoza wanjye’.

IGIHE yamwegereye imuganiriza byinshi ku buzima bwe mu muziki no hanze yawo.

IGIHE: Uherutse gushyira hanze indirimbo wasubiyemo yitwa ‘Imparamba’ wabitekereje ute ?

Cyusa: Iriya ndirimbo ni iya kera, iri mu zo bita ‘Intwatwa’ nk’uko wumva ‘Benimana’ cyangwa ‘Bagore beza’. Nabonye abantu batangiye kuyibagirwa ubu nashakaga kubumvisha ibitero byayo by’umwimerere ngo bongere bayikunde nk’uko bayikundaga. Iri mu zo nkunda cyane kandi irabyinitse.

IGIHE: Kuki watekereje umuziki gakondo kandi abasore nkawe benshi batabikunda ?

Cyusa: Ntabwo ari njye wayihisemo niyo yampisemo kuko ni ibintu natangiye mfite imyaka itanu, mbyina mu bukwe baduhemba ibihumbi bitanu ku kwezi bakatuguriramo amakayi. Narabikundaga cyane. Kuririmba kuri njye ni ubuzima.

IGIHE: Watangiye ubyina, kuririmba byo byaje gute ?

Cyusa: N’ubwo nabyinaga naririmbaga ku ruhande, naririmbaga ku biri kumbaho, nanahimbiraga ababyeyi banjye. Mfite indirimbo nahimbiye mama wanjye, nyogokuru, umukobwa twakundanye n’abandi. Mbere narabyinaga nza kujya mu Itorero Inyamibwa, mu 2009 ndivamo mu 2010 mpita njya mu Nganzo Ngari nyivamo mu 2015 ntangira gukora ibyanjye.

Nabyinaga mu Inganzo Ngari nkora muri Banki, byose mbivamo ndavuga nti ngiye gukora umuziki gakondo uzantunga. Nabonaga ndi gucyeza abami babiri.
Hari amahoteli menshi yashakaga ko nzajya njya kuririmbayo mpitamo kureka akandi kazi aba aribyo nkurikira.

IGIHE: Uteganya kumurika Album ryari ?

Cyusa: Nateganyaga kuyimurika mu Ukuboza uyu mwaka ariko nibigera ntaragera ku byo nifuza nzabisubika.

IGIHE: Aho hantu ushaka kugera nihe ?

Cyusa: Ni igihe buri Munuyarwanda wese azaba azi izina Cyusa, ningera mu Ukuboza 2020 bimaze kuba gutyo nzayimurika.

IGIHE: Ni abahe bahanzi ufatiraho urugero ?

Cyusa : Uwa mbere ukinariho ni Cécile Kayirebwa. Uretse kuba ari umuhanzi ni n’umubyeyi wanjye cyane ko afite umwana twitiranwa, nanjye mba numva ndi umuhungu we. Kayirebwa yarabiharaniye, yakoze mu bihe bigoye. Yaritanze ku kuba umuziki gakondo ugeze aho ugeze.

Uwera Florida, Rugamba, Byumvuhore na Muyango nabo ndabakunda indirimbo zabo ziranyubaka.

IGIHE: Ni ikihe kintu utiya kurusha ibindi ?

Cyusa: Ni inzara.

IGIHE: Ni iki cyatuma ubeshya ?

Cyusa: Mbonye hari ibintu biri bunkoreho nabeshya.

IGIHE: Ni ikihe kintu umuntu yakora ugahita umwanga ?

Cyusa: Ni uwanga u Rwanda. Umuntu watuma dusubira mu mateka twanyuzemo namurwanya kuko ntabwo yaba ashaka ko ngira umutekano.

IGIHE: Ninde muntu wabayeho, wumva wakurikiza ?

Cyusa: Rugamba. Ntabwo nagize amahirwe yo guhura nawe ariko iyo numvise ibikorwa bye, uko yitangiye abanyarwanda, akavugisha ukuri akakuzira. Kuba yaritandukanije n’ikibi akerekana ibyiza ndabimukundira

IGIHE: Ni ibihe bihe bibi wibuka wabayemo ?

Cyusa: Igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nari umwana ariko ndabyibuka tujya kurara mu bihuru, ndabyibuka duhunga…

IGIHE: Ibihe byiza wabayemo ?

Cyusa: Iyo ndi kumwe n’abakunda injyana gakondo. Abataramyi bose iyo ndi kumwe nabo ndanezerwa.

IGIHE: Kuba uvukana na Stromae kuri wowe bivuze iki ?

Cyusa: Bimpa ishyaka, bintera ishema kuba mfite umuvandimwe uririmba w’icyamamare.

IGIHE: Mujya muvugana ?

Cyusa: Turavugana, ni umwana mwiza gusa ntabwo akunda gushyira hanze ubuzima bwe buri hanze y’akazi. Ntabwo abikunda, niba yashyize hanze indirimbo murayikunda muyivugeho. Iyo muganiriye wumva ari umwana mwiza, ni imfura.

IGIHE: Azi Ikinyarwanda na gike?

Cyusa: Arakazi gake; ka kandi ngo bite? Muraho ? gusa nyine abaho nk’abazungu kuruta kuba ari umunyarwanda kuko yarerewe i Burayi.

IGIHE: Nk’iyo wasohoye indirimbo ukayimwoherereza akubwira iki ?

Cyusa : Arayireba akayikunda, akambwira ati komereza aho murumuna wanjye. Nkamushimira. Akambwira ati n’ubwo ntari kubyumva ariko akambwira ati ndabibona ko amashusho ari meza.

IGIHE: Mu ndirimbo wakoze zose hari iyo yakubwiye ko akunda kurusha izindi?

Cyusa: Ntabwo akunda kuvuga byinshi ntugire ngo turasahinda, ariko iyo mwoherereje yose arayishima.

IGIHE: Iyo wivuga ukunze kugaragaza ko ugira agahinda ko utabashije kumenya papa wawe….

Cyusa: Urumva Data Rutare Pierre yapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nari mafite imyaka ine gutyo urumva mu by’ukuri biba bigoye kuba nakwibuka isura ye. Yakundaga no kujya hanze cyane. Kuri Mama turi babiri, kuri Papa turi batandatu.

IGIHE: Umubyeyi wawe yari icyamamare, ni iki cyihariye bajya bamukubwiraho?

Cyusa: Yari umuhanga. Yubatse amazu menshi hari n’inzu yari mu rugando bambwiye ko yaguzwe miliyoni y’amadorali. Abantu bose iyo tuganira barambwira bati twizere ko uri umuhanga nka so.

IGIHE: Ni iki wigira ku mubyeyi wawe?

Cyusa: Yakundaga akazi. Hari byinshi njya nkora mama akambwira ati uri Rutare koko, ikindi yagiraga igitsure.

IGIHE: Ni iyihe ntego ufite mu muziki wawe?

Cyusa: Biragoye ariko nzabigeraho. Ndashaka ko nko mu myaka 20 cyangwa 30, umuntu yajya atekereza injyana gakondo mu mutwe we hakazamo izina Cyusa. Nimbigeraho nzaba ngeze ku idembe.

Cyusa amaze kubaka izina mu muziki gakondo
Cyusa avuga ko akenshi akunze kuganira na mukuru we Stromae
Rutare umubyeyi wa Cyusa afite uduhigo twinshi muri Basketball
Cyusa ni umwe mu bahanzi b'abahanga mu njyana gakondo bakomeje kwigaragaza
Rutare Pierre ni we wubatse Rond Point nini ya Kigali nyuma iza kuvugururwa

Reba ‘Imparamba’ indirimbo Cyusa aheruka gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .