Ni amagambo uyu mugabo yavugiye kuri Radio1 mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa 5 Mutarama 2023.
Muri iki kiganiro KNC yagize ati “Nari mfite ishati ya Moshions ngiye kuyitwika. Ni uburenganzira bwanjye nayiguze amafaranga yanjye ngiye kuyitwika! Njyewe imyumvire yanjye ndumva natatswe mu buryo bw’indengakamere.”
Uyu mugabo uvuga ko yababajwe bikomeye n’amashusho aherutse kujya hanze, arimo umusore bivugwa ko ari Turahirwa ari gusambana n’abandi basore bagenzi be.
KNC avuze ibi mu gihe ku rundi ruhande Turahirwa Moses we kuri uyu wa 5 Mutarama 2023 yasabye imbabazi ku mashusho ye yagiye hanze, icyakora avuga ko hari ibyongewemo bitari ukuri.
Turahirwa yahishuye ko hari igice cy’ayo mashusho cyafashwe ubwo bakoraga filime ‘Kwanda season1’ itarajya hanze.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!