Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ish Kevin yavuze ko agiye gukomeza umurage w’umuryango we cyane ko Se umubyara ndetse na mukuru we basanzwe bakina umukino wo gutwara imodoka.
Ati “Njye na mukuru wanjye twakoze ikipe, ngiye gutangira mufasha, ariko uko iminsi izagenda iza nanjye wenda nzakina ntwaye.”
Ish Kevin azaba akinana na mukuru we Hakizimana Jacques, uyu akaba yari asazwe akinana na Se ubabyara.
Yavuze ko bizeye ko hari igihe na Se ashobora kwitabira iri siganwa bagahatana na we nubwo yamutwaye umukinnyi bafatanyaga.
Ati “Nta wamenya na muzehe wabona yitabiriye iri siganwa, gusa nakwishima cyane na we duhuriyemo kuko ni ibintu byumuryango wacu.”
Ish Kevin yemeje ko uyu mukino wiyongereye ku bindi bintu asanzwe akora birimo umuziki yamaze kubakamo izina mu ndirimbo nka Amakosi, No Cap n’izindi.
Umubyeyi w’aba basore bamaze gushinga ikipe yo gusiganwa mu gutwara imodoka, Semana Genese amaze imyaka 14 akina umukino wo gusiganwa mu modoka, kuko yatangiye mu 2010 nyuma y’uko yari amaze ikindi gihe kinini akina uwo gutwara moto.
Ni umubyeyi wari usanzwe akinana n’umuhungu witwa Hakizimana Jacques, nubwo Ish Kevin yamaze kumumutwara.
Uyu muraperi yinjiye muri uyu mukino asangamo ibindi byamamare nka Sandrine Isheja Butera, Anita Pendo na Kalimpinya Queen.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!