00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ish Kevin yinjiye mu mukino wo gusiganwa mu modoka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 April 2025 saa 02:06
Yasuwe :

Umuraperi Ish Kevin yinjiye mu mukino wo gusiganwa mu modoka, ndetse yemeza ko azitabira isiganwa ryiswe Sprint Rally 2025-GMT rizabera i Musha ku wa 3 Gicurasi 2025.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ish Kevin yavuze ko agiye gukomeza umurage w’umuryango we cyane ko Se umubyara ndetse na mukuru we basanzwe bakina umukino wo gutwara imodoka.

Ati “Njye na mukuru wanjye twakoze ikipe, ngiye gutangira mufasha, ariko uko iminsi izagenda iza nanjye wenda nzakina ntwaye.”

Ish Kevin azaba akinana na mukuru we Hakizimana Jacques, uyu akaba yari asazwe akinana na Se ubabyara.

Yavuze ko bizeye ko hari igihe na Se ashobora kwitabira iri siganwa bagahatana na we nubwo yamutwaye umukinnyi bafatanyaga.

Ati “Nta wamenya na muzehe wabona yitabiriye iri siganwa, gusa nakwishima cyane na we duhuriyemo kuko ni ibintu byumuryango wacu.”

Ish Kevin yemeje ko uyu mukino wiyongereye ku bindi bintu asanzwe akora birimo umuziki yamaze kubakamo izina mu ndirimbo nka Amakosi, No Cap n’izindi.

Umubyeyi w’aba basore bamaze gushinga ikipe yo gusiganwa mu gutwara imodoka, Semana Genese amaze imyaka 14 akina umukino wo gusiganwa mu modoka, kuko yatangiye mu 2010 nyuma y’uko yari amaze ikindi gihe kinini akina uwo gutwara moto.

Ni umubyeyi wari usanzwe akinana n’umuhungu witwa Hakizimana Jacques, nubwo Ish Kevin yamaze kumumutwara.

Uyu muraperi yinjiye muri uyu mukino asangamo ibindi byamamare nka Sandrine Isheja Butera, Anita Pendo na Kalimpinya Queen.

Imodoka ya Ish Kevin na mukuru we Hakizimana Jacques yamaze gutunganywa
Ish Kevin yinjiye mu mukino wo gusiganwa mu modoka
Mukuru wa Ish Kevin yari asanzwe akinana na Se ubabyara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .