00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ish Kevin yongeye kwihanangiriza Turahirwa wa Moshions ’badahuza’ (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 May 2024 saa 05:02
Yasuwe :

Ish Kevin utarishimiye gukomeza gushyirwa mu majwi mu biganiro bya Turahirwa Moses wa Moshions, yavuze ko adakeneye ko bikomeza ari nayo mpamvu yahisemo kumuha gasopo.

Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo kuririmba mu mikino ya BAL, ubwo yari abajijwe ku kibazo cye na Turahirwa Moses.

Uyu muhanzi yagize ati “Njye ntabwo ndi umuntu utwika cyangwa ngo mbeshye abantu ibidahari ngo mvugwe […] kuguma abantu bamvuga mu bintu bitari umuziki kandi ari wo umvugira ahantu hose, ntabwo nkwiye kuba ngaruka mu biganiro byabo, ntabwo njya mpuza nabo, sinsangira nabo si n’inshuti zanjye. Ntabwo nakunze ibintu byo guhora bamvuga mu bintu byabo rwose.”

Ku rundi ruhande Ish Kevin yavuze ko ko nta kindi kibazo afite kuri Turahirwa Moses uretse kumuhoza mu biganiro badafitanye gahunda n’imwe.

Ati “Uretse kuba ntakunda kugaruka mu biganiro bye, ntacyo ndi gupfa nawe, ntabwo muziza ibindi bintu kuko njye sindwanya imiryango yabo rwose ariko sinshaka gukomeza kuvugwa nawe.”

Umwuka mubi hagati ya Ish Kevin na Turahirwa watangijwe na Umuhire Blandine wiyita Museco ku rubuga rwa X, ari naho yanditse ubutumwa bubaza abamukurikira umuntu bifuza kubana mu buzima bwose yaba yarashatse cyangwa se ari ingaragu.

Yanditse ati ”Andika umuntu wifuza kubana nawe ubuzima bwawe bwose, amenye ko wamwihebeye. Yaba yarashatse cyangwa se ari gushakisha umukunzi.”

Ni ubutumwa bwavuzweho na Moses Turahirwa wanditse ahatangirwa ibitekerezo ko yifuza Ish Kevin.

Uyu muraperi utigeze ashimishwa no kuvugwaho na Turahirwa yahise amugenera ubutumwa bumwihanangiriza kutazongera kumuvugaho.

Ati ”Ubimenye sindi inshuti yawe, uri umufana. Nanze ubutumire bwo kuza mu kigo ubereye umuyobozi no kwitabira ibikorwa wagiye utegura. Byatewe n’uko utiyubaha kandi ntunubaha igihugu. Ntuzongere kuvuga izina ryanjye mu bitari umuziki!”

B Threy wari umaze igihe akorana na Turahirwa mu kwamamaza imyenda ye, nawe yahise yinjira muri iyi ntambara ashyigikira Ish Kevin ndetse ateguza gushyira hanze ukuri.

Mu magambo ye, B Threy yagize ati “Ish Kevin ufite ukuri n’undi muhanzi yumvireho. Rekera aho gukururira abahanzi mu cyobo wagushijemo abandi ubabeshyabeshya, ndaza gushyira hanze ukuri, nturi mwiza ufite ibibazo n’ishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza.”

B Threy abajijwe niba ataba ari kuvuga ibi kuko wenda imikoranire yabo itagenze neza, yagize ati “Ni umwe mu bantu babi bo gukorana ubucuruzi, ni ukwihisha mu buhanzi ngo bamubone muri iyo shusho kuko byari bigiye kumbaho n’undi byamubaho ariko mukeneye kumenya ukuri.”

Uyu muraperi yavuze ko nava i Burayi aho ari gukorera ibitaramo bitandukanye azashyira hanze ukuri kose.

Ish Kevin yavuze ko adakeneye gukomeza kugarukwaho na Turahirwa Moses ku mbuga nkoranyambaga kuko badasanzwe ari inshuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .