00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ish Kevin yasohoye indirimbo ya mbere nyuma yo gufungurwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin] uherutse gukatirwa umwaka umwe w’igifungo gisubitse nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, yashyize hanze indirimbo yise ‘No Cap’, iya mbere igiye hanze nyuma yo gufungurwa.

Ish Kevin uri mu baraperi bagezweho mu njyana ya Hip Hop by’umwihariko Drill ikunzwe n’urubyiruko muri iyi minsi, yashyize hanze iyi ndirimbo yise ‘No cap’ kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021.

Ni yo ndirimbo ya mbere yashyize hanze nyuma yo gufungurwa ku wa 19 Nyakanga 2021.

Ni indirimbo ije ikurikira iyitwa ‘Brocode’ yaherukaga gushyira hanze ari kumwe n’abandi bahanzi barimo umuraperi Ririmba, Og2Tone na Kenny K Shot.

‘No cap’ ni imvugo yazanywe n’abahanzi baririmba injyana ya Hip Hop yo mu bwoko bwa Drill aho baba bitaka bavuga ko ibyo bakora babizi cyangwa aribo bayoboye nta gukabya cyangwa se ‘nta kubeshya’.

Mu bahanzi bazwi bafite indirimbo zitwa ‘No cap’, harimo iyo M24 afatanyije na Pop Smoke, iyo itsinda 83 Babies ryahuriyemo na Rich The Kid, iyakozwe na Lil Baby, Philthy Rich n’abandi benshi.

Ish Kevin yasohoye indirimbo ya mbere nyuma yo gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .