00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ish Kevin na Andy Bumuntu batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 October 2024 saa 01:52
Yasuwe :

Abahanzi Andy Bumuntu na Ish Kevin batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy giteganyijwe ku wa 17 Ukwakira 2024, iho kuri iyi nshuro bazaba bibanda ku gukangurira urubyiruko kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Fally Merci usanzwe ategura ibi bitaramo, yabwiye IGIHE ko yahisemo gutumira aba bahanzi kuko bakunzwe n’urubyiruko.

Ati “Turi mu cyumweru cyo kwita ku buzima bwo mu mutwe, mu gitaramo cyacu rero abahanzi barimo Andy Bumuntu na Ish Kevin bazaba batuganiriza kuri iyi ngingo, icyakora hari n’ibindi byinshi tuzaganira birimo no kurebera hamwe aho imyiteguro y’igitaramo cyitiriwe ‘YB Foundation’ igeze.”

Fally Merci yavuze ko buri gitaramo atumira abantu bo kuganiriza urubyiruko hagendewe kuri gahunda igezweho mu gihugu.

Ati “Turicara nk’itsinda ritegura ibi bitaramo, tukareba gahunda ihari kandi yashishikaza urubyiruko, nyuma tugategura uburyo twaganira nabo.”

Uretse aba bahanzi, iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Ukwakira 2024 kizitabirwa n’abanyarwenya biganjemo abubakiye izina muri Gen-Z Comedy nka Rumi, Pilate na Kampire.

Bwa mbere Ish Kevin yatumiwe muri Gen-Z Comedy
Andy Bumuntu nawe azaba aganiriza abazitabira igitaramo cya Gen-Z Comedy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .