Isezerano rya Ne-Yo ku banyarwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki nka Ne-Yo [Gogo] yasubiye iwabo yirahira u Rwanda agenda avuga ko afite ideni ryo kurumenyekanisha ku Isi yose.

Uyu muhanzi yakandagije ikirenge ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera ku wa 6 Nzeri 2019, saa Saba n’iminota 10.

Ari no mu bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uwo munsi aho nawe yise umwana w’ingagi ‘Biracyaza’.

Nyuma yaririmbye mu gitaramo gikomeye yahuriyemo n’abanyarwanda ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri, ku wa 8 Nzeri asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Uyu muhanzi werekeje muri Leta Zunze Ubumwe kuri uyu wa Mbere, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ku bihe byiza yagiriye mu Rwanda ndetse asezeranya abanyarwanda ko azamenyekanisha iki gihugu ku Isi.

Ati “Ku baturage beza b’i Kigali mu Rwanda mwarakoze cyane ku bw’urukundo mwanyeretse n’uko mwanyakiriye. Urugendo rwanjye rwari rwiza cyane kandi ndabasezeranya ko ngiye gutuma Isi imenya ko u Rwanda ari rwiza. Urukundo rwinshi ku mwana w’ingagi wanjye ‘Biracyaza’! Papa wawe aragukunda.”

Uyu muhanzi yigaruriye imitima ya benshi binyuze mu bihangano bitandukanye birimo “So Sick”, “One In A Million” “Miss Independent”, “Marry You”, ‘‘Sexy love’’ yakoranye na Diamond Platnumz n’izindi.

Ne-Yo w’imyaka 39 yatangiye kumenyekana mu 1998. Yatangiye umuziki akiri umunyeshuri, aba mu itsinda ryitwaga Envy ryaje gusenyuka mu 2000, ahita awukora ku giti cye n’ubwo bitari byoroshye.

Mu 2004 nibwo yatangiye kumenyekana ubwo yagiraga uruhare mu kwandika indirimbo ya Mario yitwa “Let Me Love” yanakunzwe cyane.

Umwaka wa 2006 niwo wasize Isi yose irangamiye uyu mugabo wavutse mu 1979 ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yitwa “In My Own Words” yabaye iya mbere ku rutonde rukorwa na Billboard muri Amerika.

Mu 2007 yasohoye album yise “Because of you”; “Year of the Gentleman’’ yo mu 2008; mu 2010 yamuritse “Libara Scale’’, 2012 yasohoye ‘‘R.E.D’’, 2015 yasohoye ‘‘No-Fiction’’ naho mu 2018 yasohoye ‘‘Good Man’’.

Ne-Yo yegukanye ibihembo bya Grammy mu 2009 harimo icya album nziza yo mu njyana ya R&B “Because Of You” na Miss Independent yahembwe nk’indirimbo yahize izindi za R&B.

Ne-Yo yise ingagi ‘Biracyaza’
Muri Kigali Arena hari hakubise huzuye abantu baje kureba umuhanzi Ne-Yo
Ne-Yo yakoreye igitaramo cy'amateka mu Rwanda
Umukuru w'Igihugu yari afite akanyamuneza ko kwitabira igitaramo cyaririmbyemo Ne-Yo
Umunyamerika Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki nka Ne-Yo [Gogo] yasigiye ibyishimo abakunzi b'umuziki i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza