00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isezerano Jennifer Lopez yahaye abana be ubwo yatandukanaga na Ben Affleck

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 May 2025 saa 11:35
Yasuwe :

Jennifer Lopez uri mu bagore bubatse izina mu muziki ndetse no muri sinema muri Amerika, yagaragaje ko ubwo yatandukanaga na Ben Affleck yakoze ibishoboka byose ngo yereke abana be ko agomba gukomera.

Yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru El País cyo muri Espagne, aho yagaragaje uburyo yitwaye mu gihe cyo gutandukana na Ben Affleck, cyane cyane ku bijyanye no kubiganiriza abana be b’impanga, Max Muñiz na Emme Maribel Muñiz yabyaranye na Marc Anthony bafite imyaka 17.

Ati “Narababwiye nti ‘ndabizeza ko nubwo ibi ari ibihe bikomeye, muzabona ko nzabivamo ndushijeho gukomera no kuba mwiza.’ Narabibasezeranyije kandi narabikoze. Ubu barabyumva. Ibyo bimpaye amahoro menshi mu buzima bwanjye.”

Lopez yagaragaje ko umwaka wa 2024 wamugoye cyane, aho yatandukanye na Ben Affleck ndetse akanahagarika ibitaramo bya album ye yise ‘This Is Me… Now’ yateganyaga gukora.

Yavuze ko kugira ngo akire ibikomere, yifashishije gusoma ibitabo byinshi no kwitekerezaho kugira ngo yisobanukirwe neza.

Yongeyeho ko yagerageje kwivura mu buryo butandukanye ashaka kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe, harimo no kwita ku muryango, kandi agahora yihatira kuba umuntu mwiza kurushaho.

Bwa mbere Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”.

Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana.

Kuva muri Gicurasi 2021, mu itangazamakuru ryo muri Amerika hatangiye gusakazwa inkuru y’uko Ben Affleck yasubiranye na Jennifer Lopez bari bamaze imyaka 17 batandukanye abantu bamwe bagwa mu kantu.

Barushinze ku wa 16 Nyakanga 2022, mu mwaka ushize Jennifer Lopez benshi bakunze kwita JLO yaka gatanya.

Batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko muri uyu mwaka nyuma yo gushwana umwaka ushize.

Jennifer Lopez yavuze ko yijeje abana be gukomera ubwo yatandukanaga na Ben Affleck
Jennifer Lopez yavuze ko yagize ibikomere ubwo yatandukanaga na Ben Affleck
Iyi 'couple' yagiye ivugwaho byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .