00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iserukiramuco rya ‘Volkano Fest’ ryahagaritswe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 September 2024 saa 10:46
Yasuwe :

Nyuma y’inkuru z’uko umwe mu bateguraga Iserukiramuco rya ‘Volkano Fest’ yaba hari abagore yahohoteye ndetse akanafata ku ngufu bamwe mu bahanzi bagatangira kwitandukanya naryo, kuri ubu ryamaze guhagarikwa.

Mu itangazo bashyize hanze, abasanzwe bategura iri serukiramuco bavuze ko ryahagaritswe nyuma yo kwisuzuma no kurebera hamwe ibimaze iminsi bivugwa. Abari baramaze kugura amatike bo bijejwe kuyasubizwa mu minsi iri imbere.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko umwe mu bari basanzwe bategura iri serukiramuco akomeje gushinjwa icyaha cyo guhohotera abagore ndetse no gufata ku ngufu, ibyagize ingaruka z’uko bamwe mu bahanzi bari batumiwe bikuyemo.

Bamwe mu bahanzi bahise bikura muri Volkano Fest barimo Eric 1Key na Angell Umutoni bagaragaje ko batishimiye na mba inkuru z’umwe mu bategura iri serukiramuco.

‘Volkano Fest’ ni iserukiramuco byari byitezwe ko rizabera mu Karere ka Musanze kuva tariki 4-6 Ukwakira 2024 mu gihe ryari kuzaririmbamo abahanzi nka Mani Martin, Icenova, Angell Umutoni, Eric 1Key n’abandi batandukanye.

Iri serukiramuco ryari rigiye ku nshuro ya kane risanzwe ribera mu Karere ka Musanze rikamara iminsi itatu risusurutsa abakunzi b’umuziki batandukanye baba baryotabiriye.

Ni Iserukiramuco ryari risanzwe ritegurwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo kuko abaryitabira yaba abo mu Rwanda n’abo hanze bagira umwanya wo kugera mu Ntara y’Amajyaruguru bakaryoherwa n’umuziki uba uherekejwe n’akayaga gaturuka mu birunga.

‘Volkano Fest’ yari isanzwe ibera ahitwa Red Rocks Culture Center, Musanze Nyakinama, yatangiye mu 2021.

Inkuru bifitanye isano

Iserukiramuco rya ‘Volkano Fest’ ryahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .