Iserukiramuco rishya rigiye gutuma abahanzi bakomeye bataramira mu ntara zose z’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

East African Promoters [EAP] yateguye ibitaramo bitandukanye mu Rwanda birimo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryamaze imyaka umunani, igiye gutangiza iserukiramuco ryihariye rizahuriramo abahanzi batandukanye rikazenguruka igihugu cyose.

Iri serukiramuco ryiswe ’Iwacu Muzika Festival 2019’ rizanyura mu Ntara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali. Hari icyifuzo cy’uko ryajya riba buri mwaka.

Rizatangirira kuri Stade Ubworoherane i Musanze ku wa 22 Kamena 2019, aho abahanzi barimo Orchestre Impala, Bruce Melodie, Jay Polly, Jules Sentore, Allioni na Yverry bazasusurutsa abakunzi b’umuziki muri ako gace.

Ku wa 29 Kamena 2019 iri serukiramuco rizakomereza i Rubavu mu Burengerazuba kuri Stade ya Nengo, aho abahanzi nka Makanyaga, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha na Amalon bazataramira abakunzi b’umuziki muri ako gace.

Rizakomereza i Huye mu Majyepfo ku wa 13 Nyakanga 2019 ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda , ku rubyiniro hagaragare abahanzi batandukanye barimo Cecile Kayirebwa, Urban Boyz, Bulldogg, Active, Rafiki na Victor Rukotana.

Abahanzi barimo Masamba, Safi Madiba, Senderi, Ama G The Black, Uncle Austin na Marina; bazataramira abakunzi b’umuziki bo mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba mu gitaramo kizabera kuri Stade ya Cyasemakamba ku wa 20 Nyakanga.

Ibi bitaramo bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 17 Kanama 2019 mu gitaramo gikomeye kizabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo cy’i Kigali ntabwo bo baratangazwa kuko bazamenyakana nyuma y’uko ibitaramo bizenguruka igihugu cyose birangiye.

Mushyoma Joseph [Boubou] uyobora EAP, kuri uyu wa Kabiri yabwiye itangazamakuru ko bahisemo kuzana iki gikorwa mu buryo bwo kongera kuzana ikintu gishya mu ruganda rwa muzika kizashimisha abakunzi barwo.

Yanavuze ko abahanzi bakorera umuziki mu Ntara batibagiranye kuko mu minsi iri imbere hazatangazwa abazafatanya n’aba bahanzi bazwi ku rwego rw’igihugu batoranyijwe.

Mushyoma yavuze ko abahanzi bagiye batoranywa basa nk’abashyizwe mu byiciro.

Ati “Twatoranyije abahanzi dukurikije imyaka n’igihe bamaze mu muziki. Urebye neza hari icyiciro cy’abahanzi b’abanyabigwi, abamaze imyaka 10-15 ndetse n’abo navuga ko bakiri kuzamuka.”

Yakomeje avuga ko bakoze ibi kugira ngo buri cyiciro cy’abakunzi b’umuziki babashe kwibona muri iri serukiramuco, rizakurure abakuru n‘abakibyiruka mu ngeri zitandukanye kuko ‘nta myaka runaka yabuza umuntu kwizihirwa n’umuziki’.

Yabajijwe icyo bagendeyeho batoranya abahanzi bazakorana nabo, avuga ko bamaze imyaka irenga 10 mu ruhando rwa muzika ku buryo buri muhanzi bamuzi, ku buryo guhitamo uwo bakorana na we bitabagoye.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Bralirwa mu Rwanda, Samputu Patrick, yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa kiri mu bindi byinshi byatewe inkunga n’uru ruganda byerekeranye n’umuziki kandi bazabikomeza.

Gusa ntiyavuze niba ari cyo gitaramo kigomba gusimbura Primus Guma Guma Super Star iheruka guhagarikwa.

Ibi bitaramo bizajya bitangira saa saba z’amanywa. Kwinjira mu bizabera mu Ntara bizaba ari ubuntu mu myanya isanzwe ndetse na 2 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Bralirwa yagize uruhare rukomeye mu irushanwa rya PGGSS ryaciye ibintu mu Rwanda nayo iri mu baterankunga b'iki gikorwa
Masamba Intore wari uhagarariye Minispoc nayo iri mu baterankunga, yavuze ko iri serukiramuco rizatuma n'amahanga aha umuziki w'u Rwanda agaciro kuko ariryo rya mbere ry'umuziki rizenguruka igihugu rigiye kubaho
Mushyoma Joseph yavuze ko batekereje iri serukiramuco bashaka gukora ikintu kizaryohera buri cyiciro cy'abakunzi ba muzika
Radiant Insurance ihagarariwe na Habineza Joseph iri mu bigo byateye inkunga iki gikorwa
Inzego zitandukanye zahuje imbaraga kugira ngo iri serukiramuco rishoboke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .