00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iserukiramuco ‘One Africa Music Fest’ ryaririmbyemo The Ben ubushize, rigiye kongera kuba

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Iserukiramuco ‘One Africa Music Fest’ riri mu akomeye ahuza abahanzi bo ku mugabane wa Africa, rigiye kongera kuba ariko bitandukanye no mu 2019 ubwo ryaherukaga kuba nta munyarwanda batumiyemo.

Mu mpera za 2019 nibwo iri serukiramuco ryaherukaga kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Mujyi wa Dubai.

Kuri ubu imyiteguro y’ibitaramo by’iri serukiramuco irakomeje mu gihe kuri iyi nshuro nta wundi muhanzi w’Umunyarwanda watumiwe.

Byitezwe ko tariki ya 1 Ukwakira 2021 ari bwo hazaba igitaramo cya mbere cya ‘One Africa Music Fest’ kikazabera i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu gihe tariki 21 Ukwakira aribwo hitezwe ikindi gitaramo kizabera mu mujyi wa Dubai nk’uko bisanzwe bigenda.

Ni ibitaramo byahagurukije ibyamamare muri Afurika, aho kugeza ubu abahanzi nka; Flavour, Olamide,Tiwa Savage, Harmonize, Rema n’abandi benshi bamaze gutangazwa nk’abazataramira abakunzi b’umuziki bazitabira iri serukiramuco mu i New York.

Byitezwe ko kuri aba bahanzi haziyongeraho andi mazina akomeye cyane muri Afurika ubwo hazaba hagiye kuba igitaramo kizabera i Dubai, ku ikubitiro Diamond akaba yaramaze kwemeza ko azaba ari yo.

Mu 2019 The Ben yataramiye muri One Africa Music Festival ihuza ibyamamare mu muziki wa Afurika
Habaye hatangajwe abazaririmba i New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .