00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ rigiye gutangizwa n’ibitaramo bizabera mu modoka rusange

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 June 2024 saa 08:28
Yasuwe :

Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ byitezwe ko rizabera i Kigali mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024, aho rizatangizwa n’ibitaramo byo gusetsa bizabera mu modoka rusange ku wa 8 Kamena 2024.

Ibi bitaramo byatewe inkunga n’abarimo JESPO2 LTD, sosiyete itumiza ikanacuruza FLO organic beer. Abategura iserukiramuco ’Iwacu summer Comedy Festival’ bateguje ibitaramo
bizabera mu modoka rusange zerekeza mu byerekezo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Nshizirungu Seka wamamaye nka Seth ari nawe uri gutegura iri serukiramuco, yabwiye IGIHE ko bahisemo gutegura ibitaramo bizabera mu modoka rusange mu rwego rwo kwegereza abakunzi b’ibitaramo byo gutera urwenya abanyarwenya bakunda.

Ati “Nicyo bita Iserukiramuco, uretse igitaramo nyamukuru giteganyijwe ku wa 9 Kamena 2024, turi gutegura ibitaramo bizabera mu modoka rusange zitwara abagenzi mu byerekezo bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ku wa 8 Kamena 2024.”

Ibi bitaramo bizazenguruka mu Mujyi wa Kigali mu modoka zitwara abagenzi, bizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye banatumiwe mu gitaramo nyamukuru kizabera mu ihema ry’ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo.

Mu banyarwenya batumiwe muri iri serukiramuco harimo Doctall Kingslay wo muri Nigeria, Seth Seka wanateguye iri serukiramuco, Joshua, Rusine, Fred Rufendeke, Prince na Umushumba mu gihe bizayoborwa na Anitha Pendo ari kumwe na MC Nario.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 30 Frw mu gihe ameza y’abantu umunani azaba agura ibihumbi 200 Frw.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Lake Side View ku mucanga uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ahari hakoraniye abanyarwenya barimo Rusine, Joshua, Seth wo muri Zubby Comedy, Mavide na Pazzo n’umuhanzi Kevin Kade wishimiwe bikomeye.

Abakunzi b'urwenya i Rubavu baganuye iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’
Kevin Kade yataramiye ab'i Rubavu ubwo hatangizwaga ‘Iwacu Summer Comedy Festival’
Rusine ari mu bishimiwe bikomeye i Rubavu
Rusine ari mu bishimiwe bikomeye i Rubavu
Joshua na Seth basusurukije abitabiriye igitaramo cya ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ i Rubavu
Iki gitaramo kigiye kubanzirizwa n'ibizabera mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .