00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya n’abanyamuziki bagezweho bagiye guhurira mu iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ i Rubavu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 May 2024 saa 07:45
Yasuwe :

Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ rigiye gutangirira mu Karere ka Rubavu mu mpera z’iki Cyumweru, ahagiye kubera igitaramo cy’urwenya kizahuza abanyarwenya n’abanyamuziki batandukanye.

Iki gitaramo gitegerejwe kubera mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Gicurasi 2024 aha hakazaba hakoraniye abanyarwenya barimo Rusine, Joshua,Seth wo muri Zubby Comedy,Mavide na Pazzo kimwe n’abandi benshi.

Ni igitaramo ariko ku rundi ruhande cyanatumiwemo na Kevin Kade nk’umuhanzi w’umuziki uri mu bagezweho muri iyi minsi ya vuba.

Iki gitaramo kigiye kubimburira Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ rizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 8-9 Kamena 2024.

Nshizirungu Seka wamamaye nka Seth wo mu itsinda rya Zubby Comedy ari nawe uri gutegura iri serukiramuco, aherutse kubwira IGIHE rizanitabirwa Doctall Kingsley na MCA Tricky.

Ku kijyanye no kuba ari we wenyine uri gutegura iri serukiramuco mu gihe nyamara asanzwe akorana na mugenzi w,e Samuel Niyonziza wamamaye nka Samu, Seth yavuze ko ari uburyo bushya bw’imikorere bihaye.

Ati “Urabizi mu matsinda atandukanye bagira imikorere, twe muri iyi minsi twihaye umurongo wo gukorana ariko hakagira imishinga imwe n’imwe buri wese yirwarizamo. Umwe mu yanjye ni uyu, ariko rwose Samu turacyakorana ndetse hari n’akazi kenshi abantu batubonamo turi kumwe.”

Seth yavuze ko uretse aba banyarwenya bo hanze yatumiye ndetse bashobora no kwiyongera, hari na benshi bakunzwe mu Rwanda bavuganye.

Mu bo bamaze kwemeranya harimo Rusine, Dogiteri Nsabii, Killaman n’abandi benshi.

Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ rigiye gutangirira i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .