Iki gitaramo gitegerejwe kubera mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Gicurasi 2024 aha hakazaba hakoraniye abanyarwenya barimo Rusine, Joshua,Seth wo muri Zubby Comedy,Mavide na Pazzo kimwe n’abandi benshi.
Ni igitaramo ariko ku rundi ruhande cyanatumiwemo na Kevin Kade nk’umuhanzi w’umuziki uri mu bagezweho muri iyi minsi ya vuba.
Iki gitaramo kigiye kubimburira Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ rizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 8-9 Kamena 2024.
Nshizirungu Seka wamamaye nka Seth wo mu itsinda rya Zubby Comedy ari nawe uri gutegura iri serukiramuco, aherutse kubwira IGIHE rizanitabirwa Doctall Kingsley na MCA Tricky.
Ku kijyanye no kuba ari we wenyine uri gutegura iri serukiramuco mu gihe nyamara asanzwe akorana na mugenzi w,e Samuel Niyonziza wamamaye nka Samu, Seth yavuze ko ari uburyo bushya bw’imikorere bihaye.
Ati “Urabizi mu matsinda atandukanye bagira imikorere, twe muri iyi minsi twihaye umurongo wo gukorana ariko hakagira imishinga imwe n’imwe buri wese yirwarizamo. Umwe mu yanjye ni uyu, ariko rwose Samu turacyakorana ndetse hari n’akazi kenshi abantu batubonamo turi kumwe.”
Seth yavuze ko uretse aba banyarwenya bo hanze yatumiye ndetse bashobora no kwiyongera, hari na benshi bakunzwe mu Rwanda bavuganye.
Mu bo bamaze kwemeranya harimo Rusine, Dogiteri Nsabii, Killaman n’abandi benshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!