Nkuko bigaragara ku mafoto yamamaza iri serukiramuco, rizabera mu mijyi nka; Bukavu, Kigali ndetse na Bujumbura mu Ukuboza 2022.
Ni iserukiramuco rigiye guhuza ibitaramo byari bisanzwe bifite amazina akomeye mu Karere nka Kigali International Comedy Festival ritegerejwe mu Rwanda, Buja Lol igitaramo kimaze kumenyerwa i Bujumbura na Fesyival zero palemik, Iserukiramuco risanzwe ribera i Bukavu.
Icyakora nubwo bagaragaza ko iri Serukiramuco rizaba mu Ukuboza 2022 nta matariki ya buri gitaramo cyangwa urutonde rw’abanyarwenya bazataramamo ruratangazwa.
Mu 2019 nibwo bwa mbere habaye iri serukiramuco ryahuje abanyarwenya barimo Clapton Kibonge , Joshua na Lindy Johnson na TSI TSI Chiumya bo muri Afurika y’Epfo, Michel Gohou, Oumar Manet, Joyeux Bin Kabodjo na Kigingi w’i Burundi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!