Isango Star igiye gushimira abahanzi ba muzika n’abakinnyi ba sinema bahize abandi mu 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Radiyo na Televiziyo Isango Star, nk’imwe mu zikunzwe cyane mu myidagaduro igiye guhemba abitwaye neza mu mwaka wa 2020, ibihembo bitiriye ikiganiro cya “Isango na muzika”.

Ibi bihembo bigiye gutangwa bwa mbere bizashyikirizwa abahanzi ba muzika n’abakinnyi ba sinema.

Kavukire Alex ukora ikiganiro Isango na Muzika afatanyije na Umuhire Rebecca kuri Radiyo Isango Star ndetse na Shimwayezu Cedric ukora iki kiganiro kuri Isango Tv nibo batangije iki gitekerezo kiza kwemerwa n’ubuyobozi bw’ikigo bakorera.

Kavukire yabwiye IGIHE ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gushimira abafatanyabikorwa babo ba mbere aribo bahanzi.

Yagize ati “Abahanzi ni abafatanyabikorwa ba mbere tugira nka radiyo na televiziyo ikora ibifite aho bihuriye n’imyidagaduro. Buri wese arabizi ko batigeze bahwema kuba hafi abanyarwanda no mu bihe byari bikomeye bya Guma Mu Rugo, byatweretse uburyo ubuhanzi ari ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Amatora agomba kubera kuri IGIHE yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020 akazarangira ku wa 24 Ukuboza 2020.

Tariki 25 Ukuboza 2020 nibwo hazatangazwa abatsinze mu itora ryo kuri internet, hasigare amajwi azatangwa n’Akanama Nkemurampaka. Ibihembo nyir’izina bizatangwa tariki 27 Ukuboza 2020.

SHYIGIKIRA UMUHANZI USHAKA UNYUZE HANO

Abahatana muri buri cyiciro bamaze gutangazwa

BEST MALE ARTIST

- Bruce Melody

- Davis D

- Meddy

- Platini

BEST FEMALE ARTIST

- Alyn Sano

- Butera Knowless

- Clarisse Karasira

- Marina

NEW ARTIST

- King Kivumbi

- Kevin Kade

- Nel Ngabo

- Juno Kizigenza

BEST SONG OF THE YEAR

- Closer by Uncle Austin ft Meddy & Yvan Buravan

- Ntiza by Mr. Kagame ft B. Melody

- Saa moya by Bruce Melodie

- Igare by Mico the best

BEST AUDIO PRODUCER

- Bob Pro

- Ishimwe Clement

- Element Eleeh

- Madebeats

BEST VIDEO PRODUCER

- Bernard Bagenzi

- Cedric Dric

- Eazy cuts

- Meddy saleh

BEST GOSPEL ARTIST

- Christus Regnat Choir

- James & Daniella

- Aline Gahongayire

- Israel Mbonyi

BEST ACTOR

- Gratien Niyitegeka

- Ramadhan Benimana (Bamenya)

- Jean Bosco Uwihoreye (Ndimbati)

- Emmanuel Ndayizeye (Nick)

BEST ACTRESS

- Beatha Mukakamanzi (Maman Nick)

- Jeannette Bahavu

- Djalla Mukayizeri (KetchUp)

- Antoinette Uwamahoro (Speransiya)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .