00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu bihembo bya ’Isango na Muzika’ bigiye gutangwa ​ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri, Isango Star igiye gushimira abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2021 binyuze mu ‘Isango na Muzika Awards’, ibihembo byatangiye gutangwa mu 2020.

Ibi bihembo bigiye gutangwa bwa kabiri bizashyikirizwa abahanzi Nyarwanda ba muzika n’abakinnyi ba sinema bakoze cyane kurusha abandi uyu mwaka.

Kavukire Alex ukora ikiganiro Isango na Muzika yabwiye IGIHE ko ku nshuro ya kabiri hazagaragaramo impinduka zitandukanye.

Yagize ati “Ku byari bihari twongeyemo ibyiciro birimo icy’injyana ya R&B, Hip hop, Afrobeat, Gakondo ndetse n’icy’indirimbo nziza ikozwe mu buryo bw’amashusho.”

Umwaka ushize ubwo hatangwaga ibihembo bya Isango na Muzika Awards, hashimiwe abitwaye neza mu byiciro bitandukanye birimo Best Male Artist, Best Female Artist, New Artist, Best Song of The Year, Best Audio Producer, Best Video Producer, Best Gospel Artist, Best Actor na Best Actress.

Uretse gutangaza ibyiciro byiyongereyeho, Kavukire yavuze ko byinshi ku makuru ya Isango na Muzika Awards bizatangazwa mu minsi iri imbere cyane ko hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru.

Byitezwe ko ibi bihembo bya Isango na Muzika Awards bizatangwa tariki 26 Ukuboza 2021 mu birori bizitabirwa n’abakunzi b’umuziki.

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bigiye kongera gutangwa
Ku nshuro ya kabiri ibi bihembo bizagaragaramo impinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .