Kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020 binyuze kuri Televiziyo na Radio Isango Star buri muhanzi watsinze yashyikirijwe igihembo cye.
Abahanzi bose batsindiye ibihembo ubwo baganiraga na IGIHE bahurizaga ku gushimira Isango Star yatekereje iki gikorwa.
Buri wese mu begukanye ibihembo yahamije ko uyu mwaka wari ugoranye ariko ko gukora cyane aribyo byabafashije.
Muyoboke Alex, Umujyanama w’abahanzi wari watumiwe muri iki gikorwa, yavuze ko yishimiye uburyo itangazamakuru ritangiye gukangukira gushimira abahanzi bitwaye neza kurusha abandi.
Yavuze ko ari kimwe mu bifasha abahanzi kwisuzuma no gukora cyane, iterambere ry’imyidagaduro rikihuta.
Muyoboke yavuze ko Isango Star ubutaha yazongera umubare w’ibyiciro ihemba bityo buri rwego rukisangamo.
Ibi byahise bisubizwa na Jean Lambert Gatare, Umuyobozi wa Isango Star wavuze ko kimwe mu byo bateganya kongera mu bihe bizaza ari ibyiciro bihembwa.
Uyu muyobozi wa Radiyo Isango Star, yavuze ko bashimishijwe bikomeye n’imigendekere y’iki gikorwa avuga ko ari ikintu kizajya kiba buri mwaka.
Usibye aba bahembwe, mu itangwa ry’ibi bihembo hanashimiwe umunyamakuru Ally Soudy watangije ikiganiro Isango na Muzika, Phil Peter watumye gikomera na MTN Rwanda nk’umuterankunga wacyo.
Hashimiwe kandi Ishuri rya Muzika rya Nyundo ku ruhare rimaze kugira mu iterambere rya muzika ndetse na EAP (East African Promoters) yagaragaje ubushake bwo gushyigikira umuziki mu bitaramo bitandukanye.
Reba abatsinze
BEST MALE ARTIST
Bruce Melodie -Uwatsinze
Davis D
Meddy
Platini
BEST FEMALE ARTIST
Alyn Sano -Uwatsinze
Butera Knowless
Clarisse Karasira
Marina
NEW ARTIST
King Kivumbi
Kevin Kade
Nel Ngabo
Juno Kizigenza -Uwatsinze
BEST SONG OF THE YEAR
Closer by Uncle Austin ft Meddy & Yvan Buravan
Ntiza by Mr. Kagame ft B. Melody
Saa moya by Bruce Melodie
Igare by Mico the best -Uwatsinze
BEST AUDIO PRODUCER
Bob Pro
Ishimwe Clement
Element Eleeh -Uwatsinze
Madebeats
BEST VIDEO PRODUCER
Bernard Bagenzi
Cedric Dric
Eazy cuts
Meddy Saleh -Uwatsinze
BEST GOSPEL ARTIST
Christus Regnat Choir
James & Daniella
Aline Gahongayire
Israel Mbonyi -Uwatsinze
BEST ACTOR
Gratien Niyitegeka -Uwatsinze
Ramadhan Benimana (Bamenya)
Jean Bosco Uwihoreye (Ndimbati)
Emmanuel Ndayizeye (Nick)
BEST ACTRESS
Beatha Mukakamanzi (Maman Nick) -Uwatsinze
Jeannette Bahavu
Djalla Mukayizeri (KetchUp)
Antoinette Uwamahoro (Superansiya)

















Amafoto: Muhizi Serge
Video: Uwacu Lizerie
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!