Polisi yo muri Chile yatangaje ko yabonye izi saha za Keanu Reeves wamamaye muri filime y’uruhererekane izwi nka “John Wick”, zirimo iya Rolex ifite agaciro ka 9000$ (arenga miliyoni 12 Frw).
Isaha yo mu bwoko bwa The Rolex Submariner y’uyu mukinnyi wa filime yo yafatiwe mu Mujyi wa Santiago.
Icyo gihe Polisi yo muri Chile yari iri mu mukwabo wo gukurikirana ibintu byari bimaze iminsi byibwa muri iki gihugu.
Ni isaha Keanu Reeves yari yahawe n’umwe mu bo bakinanye, mu 2021 ubwo yari mu ifatwa ry’amashusho ya filime yishwe ‘John Wick: Chapter 4’.
Polisi yavuze ko yafashe umusore w’imyaka 21, ukekwaho kuba umwe mu bihishe inyuma y’ubu bujura.
Reeves yakunze kwibasirwa n’abajura ndetse mu 2014, iwe mu rugo hinjiriwe n’abantu bashakaga kumwiba inshuro ebyiri mu minsi itatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!