00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isaha zirimo iya miliyoni 12 Frw za Keanu Reeves zibiwe muri Amerika, zafatiwe muri Chile

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 December 2024 saa 11:31
Yasuwe :

Isaha eshatu zihenze z’umukinnyi wa filime Keanu Reeves, zari zibiwe muri mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiwe muri Amerika y’Amajyepfo muri Chile nyuma y’umwaka ziburiwe irengero.

Polisi yo muri Chile yatangaje ko yabonye izi saha za Keanu Reeves wamamaye muri filime y’uruhererekane izwi nka “John Wick”, zirimo iya Rolex ifite agaciro ka 9000$ (arenga miliyoni 12 Frw).

Isaha yo mu bwoko bwa The Rolex Submariner y’uyu mukinnyi wa filime yo yafatiwe mu Mujyi wa Santiago.

Icyo gihe Polisi yo muri Chile yari iri mu mukwabo wo gukurikirana ibintu byari bimaze iminsi byibwa muri iki gihugu.

Ni isaha Keanu Reeves yari yahawe n’umwe mu bo bakinanye, mu 2021 ubwo yari mu ifatwa ry’amashusho ya filime yishwe ‘John Wick: Chapter 4’.

Polisi yavuze ko yafashe umusore w’imyaka 21, ukekwaho kuba umwe mu bihishe inyuma y’ubu bujura.

Reeves yakunze kwibasirwa n’abajura ndetse mu 2014, iwe mu rugo hinjiriwe n’abantu bashakaga kumwiba inshuro ebyiri mu minsi itatu.

Isaha Keanu Reeves yibiwe muri Amerika zafatiwe muri Chile

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .