Igitaramo Trapish II cyabereye kuri Canal Olympia mu mpera z’icyumweru turangije gifite byinshi cyasize mu mitwe y’abakunzi b’umuziki bari bacyitabiriye wenda bitakunze kugarukwaho mu nkuru zabanje.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abafana batari benshi cyane, ndetse ibi byanatumye abishyuye amafaranga yo kwicara mu myanya isanzwe bafungurirwa imiryango mu myanya y’icyubahiro kugira ngo wenda ngo ifoto igaragaze ko bari bahari.
Mbere y’uko tujya ku bintu binyuranye byiganjemo ibitaragenze neza, ikintu kimwe gihari ni uko umuziki ari ikintu gikunzwe kabone nubwo iki gitaramo cyititabiriwe n’abafana benshi.
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda barimo Gabiro Guitar, Mike Kayihura, Bushali, Kivumbi, Kenny K Shot, Og2tone, Logan Joe, Kenny Sol, Ririmba, Okkama, Chriss Eazy, Afrique, B-Threy, Bwiza, Ariel Wayz, France, Nillan, Slum Drip, Derek Ymg, Bruce the 1st, Koladebless na Soldier Kid.
Nk’uko twabigarutseho kare, ni igitaramo cyitabiriwe n’umubare muto w’abakunzi b’umuziki, nabo bari biganjemo urubyiruko, ugereranyije mu mibare 90% by’abitabiriye iki gitaramo bari munsi y’imyaka 25.
Hari bamwe mu bahanzi batashye bataririmbye kandi baramamajwe
Ubwo igitaramo cyatangiraga, abagiteguye bafashe icyemezo cyo kubanza ku rubyiniro abahanzi bakizamuka.
Icyakora ku rundi ruhande amasaha yari amaze gukura kandi bigaragara ko urutonde rw’abari kuri gahunda rwose rutarangira baririmbye.
Uko abakizamuka barangizaga kwigaragaza Kenny Sol na Bwiza basabye kuririmba mbere ngo bikomereze gahunda zabo, abandi nabo batangira kwshakamo ababakurikira.
Okkama na Afrique bari mu cyumba abahanzi baruhukiragamo, bategereje ko babwirwa kujya ku rubyiniro amaso ahera mu kirere.
Uretse aba uwitwa Mike Kayihura na France byari byavuzwe ko baririmba muri iki gitaramo ntibigeze banagaragara kuri Canal Olympia.
Akavuyo ku rubyiniro
Uhereye ku bahanzi n’abateguye igitaramo bo ubwabo bateje akavuyo aho cyari cyabereye, ugasanga aho abahanzi baruhukira huzuye abantu bitwa ko bagendana mu bigare.
Ntiwashoboraga gutandukanya icyumba abahanzi bari kuruhukiramo n’ihuriro ry’abafana b’imena b’abahanzi batumiwe muri iki gitaramo.
Ibi byo nubwo byongeraga akazi ku bashinzwe umutekano, reka mbyirengagize, ahubwo ngaruke ku ngaruka nyirizina byateye.
Ubwo umuraperi Kenny K-Shot yari ku rubyiniro, abari mu gitaramo batunguwe no kubona aturutswe inyuma n’umuntu utazwi, wenda wo muri ya matsinda y’inshuti z’abahanzi aramusunika undi nawe ahanuka ku rubyiniro yikubita hasi.
Uku kugwa kwatumye ava ku rubyiniro shishi itabona ariko gukurikirwa no kugundaguranira imbere y’abafana batumva uko uyu muraperi asunitswe. Icyakora kuko ari inshuti rwabuze gica biba ngombwa ko abari ku byuma babizimya ngo akavuyo gashire.
Akavuyo kari ku rubyiniro gasobanurwa n’uko hari nk’igihe wabonaga abantu barenga 20 bose ku rubyiniro nyamara hari kuririmba nk’abahanzi babiri gusa.
Polisi y’Igihugu yarabihanganiye
Byari biteganyijwe ko iki gitaramo kigomba gutangira saa cyenda z’amanywa kikarangira saa sita z’ijoro.
Icyakora ku mpamvu z’uko abafana bagendaga binjira urusorongo, cyatangiye neza ahagana saa tatu z’ijoro.
Amakuru IGIHE yabonye nkuko twanabigarutseho haruguru, ni uko cyagombaga kuba cyarangiye saa sita z’ijoro, icyakora bitunguranye izo saha zibura iminota 15 nibwo Singah wari watumiwe nk’umuhanzi mukuru yari ageze ku rubyiniro.
Uretse Singah wagombaga gutarama umwanya munini, hari hasigaye Ish Kevin, Bull Dogg, Afrique na Okkama.
Bitewe n’amasaha make, ubwo Singah yari avuye ku rubyiniro, MC yahise ahamagarira rimwe Ish Kevin na Bull Dogg kugira ngo babe ari bo basoza n’igitaramo.
Ahagana saa sita n’igice zo mu rukerera, Lucky Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo yavuze ko kirangiye ndetse abantu batangira gusohoka, ariko bitunguranye Ish Kevin yahise asaba ko yashyirirwamo indi ndirimbo agakomeza gushimisha abafana.
Ni ibintu byatwaye undi mwanya utari munsi y’iminota 15, igitaramo kirangira hafi saa 00:45.
Iryo Singah wari umuhanzi mukuru yaboneye ku i Rebero azaribarira i Lagos
Singah uri mu bahanzi bari kuzamuka muri Nigeria wari watumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo Trapish II, yatunguwe no gusanga i Kigali atazwi.
Ubwo yari ku rubyiniro wabonaga buri wese mu bafana yibaza kuri uyu muhanzi ndetse n’indirimbo ze nyinshi batazizi.
Bitewe n’uko iminota yari yahawe ari mike, byatumye ava ku rubyiniro atararambira abafana, akivaho yakurikiwe n’abarimo Ish Kevin na Bull Dogg bongeye gushyushya abafana babibagiza iminota ishize bareba umunya-Nigeria batazi.
Buri wese wari muri Canal Olympia yatashye abonye ko niyo Singah adatumirwa abahanzi bo mu Rwanda bari batumiwe bari bihagije ngo igitaramo kigende neza.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!