Ni irushanwa ubuyobozi bwa ‘Urutozi Gakondo’ buvuga ko bugiye gutegura neza kurusha irya mbere cyane ko ari n’ubwa mbere ryari ribaye.
Iri rushanwa ryasojwe ku wa 31 Ukuboza 2022, ubuyobozi bwa Urutozi Gakondo buhamya ko hari byinshi baryigiyemo byatumye batekereza ku mpinduka zigiye kugaragara mu rikurikiyeho.
Bimwe mu byo bavuga ko bize mu irushanwa ryarangiye, harimo ko hari ababyinnyi bo mu Ntara batabashije kuboneka ari nayo mpamvu kuri iyi nshuro rizahera ku rwego rw’Intara.
Ikindi bavuga kizaba ari impinduka ni uko gahunda y’irushanwa bagiye kuyitangaza hakiri kare ku buryo ntawe uzitwaza ko atamenye ibyaryo ngo bibe byamubuza amahirwe yo guhatana.
Imwe mu mpinduka iri rushanwa rizaba rifite kuri iyi nshuro ni uko rizazenguruka mu ntara zitandukanye ababyinnyi bakabanza guhatana ku rwego rw’Intara, abatsinze bagahurizwa i Kigali mu ihatana rya nyuma ku rwego rw’Igihugu.
Umuyobozi wa sosiyete ya Urutozi Gakondo isanzwe izwiho kudoda imyenda ari nayo itegura iri rushanwa, Joseph Nzaramba, avuga ko indi mpinduka ishingiye ku bihembo bizatangwa.
Ati “Ubushize twahembye uwa mbere ibihumbi 500Frw, uwa kabiri ibihumbi 300Frw mu gihe uwa gatatu we yahawe ibihumbi 200Frw, kuri iyi nshuro ibihembo byariyongereye cyane.”
Uyu mugabo avuga ko buri tsinda rizaba ryatsindiye guhagararira Intara rizahabwa miliyoni 1Frw nk’igihembo rikanabona itike yo kujya guhatana ku rwego rw’igihugu.
Uretse iki gihembo yongeyeho ko ku munsi wa nyuma w’irushanwa itsinda rizaba irya mbere rizahabwa igihembo cya miliyoni 5Frw mu rwego rwo kubafasha gukomeza kugira umwuga ibyo bakora.
Nzaramba avuga ko abazaba batsinze iri rushanwa ku rwego rw’Intara bazakorerwa umwiherero w’icyumweru i Kigali mbere yo guhatanira igihembo nyamukuru.
Ikindi yagarutseho ni uko bose bazahabwa imyenda yo kubyinana na ‘Urutozi Gakondo’ ndetse bagafashwa mu buryo bw’ingendo zibageza i Kigali ahazabera iri rushanwa ku rwego rw’Igihugu.
Aya marushanwa Nzaramba avuga ko batangiye kuyatekerezaho nyuma yo kubona ko abakora aka kazi batajya bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi babarizwa mu muziki nyamara benshi bazi uko amatsinda y’ababyinnyi yabasusurukije mu myaka yo hambere.
Gahunda yose y’iri rushanwa guhera ku kwiyandikisha kugeza ku matariki yo gutangiraho ibihembo izatangazwa mu minsi iri imbere.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!