00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ rigiye kugaruka mu isura nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 12:40
Yasuwe :

Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ ryabaye ku nshuro ya mbere umwaka ushize rigahuza abahanzi b’ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rigiye kugaruka mu isura nshya aho ryitezweho kugaragaza abanyempano bashya.

Igikorwa cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ ubusanzwe cyategurwaga mu rwego rwo guhuriza hamwe abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagahatanira ibihembo bitandukanye kuri ubu cyamaze guhindura umuvuno.

Kuri ubu aho guhanganisha abahanzi b’amazina akomeye, abategura iki gikorwa bahisemo gushakisha abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakaba aribo bahembwa muri iki gikorwa.

Ni igikorwa ubuyobozi bwa ‘Rwanda Gospel Stars Live’ buhamya ko kigiye gutangira mu minsi iri imbere kandi bakumva ko kizatanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Gahunzire Arstide ushinzwe ibikorwa bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yabwiye IGIHE ko icyemezo cyo guhindura uburyo igikorwa cyabo kimeze bagifashe nyuma yo kwitegereza uko igikorwa cya mbere cyagenze.

Ati “Nyuma yo kwicara tukareba uko igikorwa cya mbere twateguye cyagenze, twaje gusanga dukeneye guhindura uko cyakorwaga. Aha ni ho haturutse icyemezo cyo kureba ku banyempano bashya.”

Gahunzire yavuze ko bazakora igikorwa cyo kuzenguruka Igihugu hashakishwa abanyempano bashya, kikazabera mu turere dutandatu; Musanze, Rubavu, Rusizi, Kigali,Huye na Rwamagana.

Muri buri karere hakazatoranywa abanyempano batatu bazatoranywamo 10 ba mbere bazashyirwa mu mwiherero i Kigali, aba batoranywemo batatu bazahembwa.

Uretse uwa mbere uzahabwa amasezerano y’umwaka ibikorwa bye bya muzika bikurikiranwa na ‘Rwanda Gospel Stars Live’, babiri bazamukurikira bazahabwa ibihembo bigizwe n’amafaranga ataramenyekana umubare.

Gahunzire yavuze ko kugeza ubu hari amakuru arimo amatariki ibi bikorwa bizatangirira ndetse n’ibihembo bimwe na bimwe bataratangaza ariko bazavugaho mu minsi iri imbere.

Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ ritagenze neza ubushize rigiye kugaruka mu isura nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .