00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa rya Miss Supranational 2021 ryasubitswe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Gashyantare 2021 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Mu gihe haburaga iminsi itatu gusa ngo hamenyekane umukobwa ugomba guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2021, iri rushanwa ryasubitswe.

Iri rushanwa ryatangiye umwaka ushize ryagombaga gusozwa kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021, aho abakobwa umunani bahatanye barimo Urusaro Ange Prince, Munezero Grace, Umuratwa Anitha, Umugwaneza Carine, Ineza Charlène, Uwase Denyse, Mushimiyimana Sandra na Uwingabe Claire bagombaga kuvamo uwegukana iri kamba.

Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda, Nsengiyumva Alphonse yabwiye IGIHE ko irushanwa ryasubitswe bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’uko aho ryagombaga kubera hataratungana neza.

Ati “Irushanwa ryasubitswe kubera impamvu zitandukanye ariko impamvu nyamukuru ni uko aho ryagombaga kubera muri Century Park Nyarutarama hari gusanwa, kandi tukaba twasanze guhita tubona ahandi duhutiyeho bishobora kutugora.”

Yavuze ko iri rushanwa ryimuriwe ku wa 13 Werurwe 2021. Asaba abakobwa gukomeza imyiteguro nk’ibisanzwe cyane na none kuba ryigijwe inyuma ari andi mahirwe kuri bo yo kwitegura neza.

Abakobwa umunani bari guhatana bavuye muri 11 bari bahatanye muri iri rushanwa.

Abategura iri rushanwa ribera muri Pologne baheruka kwandikira abaritegura ku rwego rw’igihugu mu bihugu bitandukanye babamenyesha ko abo mu bitari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagomba kuba basoje gutora Miss Supranational mbere ya 15 Kamena. Abo mu byo muri uyu muryango bo bagomba kuba barangije gutora bitarenze ku wa 15 Nyakanga.

Irushanwa rya Miss Supranational riri kuba ku nshuro ya 12 ryagombaga gusozwa tariki 8 Mutarama 2021, ariko riza gusubikwa kubera COVID-19.

Aba bakobwa bagiye guhatanira ikamba rifitwe na Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019.

Irushanwa rya Miss Supranational International bahatanira kwitabira, ribera muri Pologne, aho abakobwa batandukanye bahurira muri iki gihugu bakamarayo ibyumweru bitatu bahatanira iri kamba.

Umunyana Shanitah wegukanye ikamba umwaka ushize yahembwe miliyoni 1 Frw anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ryabereye muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere cyegukanye 500 000 Frw mu gihe Igisonga cya kabiri cyahembwe 300 000 Frw.

Aba bakobwa basabwe gukomeza kwitegura neza
Ineza Charlene ari gushakisha amahirwe yo kwegukana iri kamba
Miss Supranational azamenyekana muri Werurwe 2021
Mushimiyimana Sandra uri guhatanira iri kamba
Umugwaneza Carine ari mu bakobwa bari gushakishwamo uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational
Umuratwa Kate Anitha ari mu bakobwa bari gushakishwamo uzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa
Urusaro Ange Princess nawe ari mu bakobwa bari guhatana muri iri rushanwa
Uwase Denyse niwe wabaye uwa mbere mu itora ryo kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .